skol
fortebet

Jay Z na Beyonce mu bayoboye urutonde rwa Couples z’ibyamamare zifite amafaranga menshi ku isi(AMAFOTO)

Yanditswe: Saturday 20, May 2017

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’umuraperi Jay-Z n’umugore we Beyonce ubu batangiye kubarirwa mu bantu bacye batunze amafaranga agera kuri miliyari y’amadorali ku Isi ndetse bikaba binavugwa ko ubu ariyo Couple ubu ya mbere muri Couples zikiza ku isi. Umuryango wa Jay-Z na Beyonce wahiriwe cyane n’umwaka wa 2016 kuko kugeza ubu uyu mugabo agwa mu ntege mugenzi we P. Diddy mu baraperi b’abaherwe ku Isi, Beyonce nawe yongereye umutungo we ugera kuri miliyoni $350 bituma aba umwe mu bagore bihagazeho mu mafaranga (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi w’umuraperi Jay-Z n’umugore we Beyonce ubu batangiye kubarirwa mu bantu bacye batunze amafaranga agera kuri miliyari y’amadorali ku Isi ndetse bikaba binavugwa ko ubu ariyo Couple ubu ya mbere muri Couples zikiza ku isi.

Umuryango wa Jay-Z na Beyonce wahiriwe cyane n’umwaka wa 2016 kuko kugeza ubu uyu mugabo agwa mu ntege mugenzi we P. Diddy mu baraperi b’abaherwe ku Isi, Beyonce nawe yongereye umutungo we ugera kuri miliyoni $350 bituma aba umwe mu bagore bihagazeho mu mafaranga menshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Forbes Magazine dukesha iyi nkuru ivugako nyuma yuko aba bombi bongereye umutungo wabo ubu ubarirwa muri miliyari $1.16, ibyo bigatuma bakomeza kuza mu b’imbere mu byamamare bifite agatubutse.

Byaherukaga gutangazwa ko mu gihe Jay Z na Beyonce bitegura kubyara impanga, baguze inzu y’akataraboneka irusha agaciro izindi iherereye ahitwa Bel Air mu Mujyi wa Los Angeles. Jay Z ngo yayishyuye miliyoni 120 z’amadolari kugirango umugore we namara kwibaruka impanga atwite umuryango wabo uzabeho mu bwisanzure.

Inzu Jay-Z yaguze iherereye ahitwa Bel Air mu Mujyi wa Los Angeles.

Uyu muryango w’ibyamamare amafaranga menshi uyakura mu bushabitsi bujyanye n’ibikorwa bya muzika ndetse n’ubundi bucuruzi butandukanye.

Beyonce w’imyaka 35, uretse umuziki andi mafaranga menshi ayasarura mu migabane afite muri Tidal y’umugabo we ndetse akagira n’ubwoko bw’imyambaro yatangije bwitwa Ivy Park, bikiyongera no ku kindi kigo cy’icungamari afite cyitwa Park Entertainment.

Jay-Z w’imyaka 47, uretse umuziki nawe andi mafaranga menshi yinjiza ayasarura mu kigo cye cyitwa Roc Nation gifasha abahanzi, ayo akura mu kinyobwa cya Armand de Brignac, amaze no kunguka atabarika binyuze mu gucuruza no gusakaza umuziki ku Isi.

Jay-Z n’umugore we Beyonce n’imfura yabo Blue Ivy Carter.

Uyu muryango ukomeje kugarukwaho mu bahagaze neza mu bijyanye n’ubutunzi, uritegura no kwakira abana babiri bimpanga bazaza bakurikiye imfura yabo y’imyaka itatu bise Blue Ivy Carter.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa