Joe Mwangi yahishuye akayabo perezida Kagame yahembye Wendy Waeni yari ahagarariye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 August 2019 Yasuwe: 6981

Umunya Kenya Joe Mwangi umaze igihe ahanganye n’umuryango w’umwana muto Wendy Waeni usanzwe afite impano mu mikino ngororamubiri [Gymnastic] yari abereye manager,yatangaje ko perezida Kagame yamuhaye ibihumbi 5 by’amadolari ya USA ubwo yamutaramiraga ariko yahawemo amadolari asaga 967 gusa.



Mu kiganiro Joe Mwangi yahaye ikinyamakuru Ebru TV mu kiganiro cyitwa Chipukeezy show cyabaye kuwa mbere nijoro,yavuze ko ibyo ashinjwa ko yajyanye na Wendy Waeni mu bihugu birimo Ubudage n’Ubushinwa akanyereza amafaranga yakoreye ari ibinyoma,kuko ngo urugendo yakoranye n’uyu mwana w’umukobwa ari urwo mu Rwanda perezida Kagame yabahayemo ibihumbi 500 by’amashilingi asaga ibihumbi 5,000 USD.

Yagize ati “Nibyo iyi ni pasiporo yanjye yakwereka buri kimwe.Bavuze ko najyanye na Waeni hirya no hino ku isi.Najyanye nawe mu Rwanda gusa.Reka mvugishe ukuri,perezida Kagame yahaye Mama Wendy ibihumbi 500 by’amashilingi,njye nka manager mama we ampa amashilingi ibihumbi 100.

Mu minsi ishize,Waeni yabwiye Citizen TV ko uyu mugabo Mwangi wahoze ari manager we yakoreshaga impano ye akamwiba ndetse ngo ntacyo yagezeho mu ngendo yakoreye mu Rwanda,Ubudage n’Ubushinwa,kuko akibana mu nzu y’icyumba kimwe na mama we ahitwa Huruma aho nyina acuruza bombo.

Yagize ati "Nakinnye hirya no hino ku isi ariko ndacyaba Huruma kubera Joe Mwangi.Nakiniye mu Rwanda,Ubudage n’Ubushinwa ariko nta n’igiceri ndabona.Mama ari mu bukene bukabije,acuruza bombo.Tubana mu nzu y’icyumba kimwe.Abantu birirwa bantuka ngo nkunda gushyira ku mbuga nkoranyambaga ibintu bibi kandi atari njye ari Mwangi uzicunga."

Kuwa 9 Nzeri 2016, ni bwo Wendy wamaze kuba icyamamare kubera imikino ngororamubiri, yakiriwe na perezida Paul Kagame.





Perezida Kagame yahaye Wendy Waeni amadolari ibihumbi 5000 USD

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Davido yatawe muri yombi nyuma yo gusogotera umuntu i Dubai

Amakuru yamaze kujya ahagaragara aravuga ko umuhanzi Davido ukomoka mu...
18 November 2019 Yasuwe: 4125 0

Leta ya Tanzania yategetse Diamond na Tanasha gukora ubukwe cyangwa...

Leta ya Tanzania yashyize hanze itangazo ryemeza ko abantu babana mu buryo...
18 November 2019 Yasuwe: 6627 0

Habibah uherutse gusabwa umugabo we adahari yagaragaje inda y’imvutsi atwite...

Ingabire Habibah wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ubwo yitabiraga...
17 November 2019 Yasuwe: 4983 0

Bobi Wine yagaragaje uko yakiriye kuba yaje ku rutonde rw’abantu 100 bakoze...

Ku rutonde ngarukamwaka rushyirwa hanze n’Ikinyamakuru cy’abanyamerika Time...
16 November 2019 Yasuwe: 1653 0

Imyambarire Justin Bieber n’umugore we bajyanye gusenga yateje ururondogoro...

Ubwo Justin Bierber n’umufasha we Hailey Baldwin bajyaga gusenga ku wa 13...
16 November 2019 Yasuwe: 5929 0

Nick Minaj agiye gukorana indirimbo na Mama we ihimbaza Imana

Umuraperikazi wamamaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Onika Tanya...
16 November 2019 Yasuwe: 2097 0