skol
fortebet

Jose Chameleone wari umaze igihe kitari gito ku ntebe y’ishuri yagize amanota 12 mu bizamini bya Leta

Yanditswe: Monday 02, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Ikinyamakuru Showbiz Uganda cyasohoye urupapuro rw’amanota rufotoye rugaragaza umuhanzi Jose Chameleone yagize amanota 12 kuri 20 mu bizamini bya Leta, ibi bikaba bimwongerera amahirwe yo kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala.

Sponsored Ad

Jose Chameleone wakunzwe mu ndirimbo ‘Shida Za dunia’ ni umwe mu banyeshuri barangije amasomo mu mwaka wa Gatandatu mu ishuri rya Katuuso Community aho yakoze ibizamini bya Leta “Uganda Advanced Certificate of Education (UACE).

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Chameleone wabonye izuba kuwa 30 Mata 1979 akaba afite imyaka 41 y’amavuko, yakoze uko ashoboye ahisha ko ari umwe mu banyeshuri basoje amasomo mu 2019 ‘atinya amenyo y’abasetsi’.

Mu isomo ry’amateka [History] yagize amanota 4; ‘Fine Art’ yagize amanota 4, ‘Christian Religious Education’ yagize amanota 2, ‘General Paper’ afite inota rimwe, ‘Computer Studies’ yagize inota rimwe.

Uyu muhanzi yatsinze amasomo atatu ya mbere y’ibanze bimuha amahirwe yo kwiga Kaminuza no guhatanira umwanya wa politiki uwo ari wo wose muri Uganda.

Jose Chameleone ni umunyamuziki wubakiye ku njyana ya AfroBeat, akaba ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Uganda ndetse no muri Afurika, yarushinganye na Daniella Mayanja muri 2008 babyarana abana bane aribo Abba Marcus Mayanja, Alba Shyne Mayanja, Amma Christian Mayanja na Alfa Joseph Mayanja. nubwo mu bihe bitandukanye aba bombi bakunze gushwana.

Chameleone uririmba mu Cyongereza, Igiswahili, Luganda, mu gihe amaze mu muziki yamuritse Album ‘Kola Zizo’, ‘Dj Collins Mix One (The Lift Off) n’izindi, ndetse yegukanye n’ibihembo bikomeye mu muziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa