skol
fortebet

Judithe wa Safi Madiba yagaraye ari kugirana ibihe bidasanzwe na Diamond Platnumz[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 12, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Judithe Niyonizera, umugore wa Safi Madiba yatangiye kugirana ibiganiro byihariye n’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzaniya, Diamond Platnumz aho we avuga ko ari business atifuje gutangaza iyo ari yo ngo bashaka gukorana.

Sponsored Ad

Nk’uko bigaragara kuri Instagram y’uyu mugore usigaye wiyita Judy Boss Lady , yashyize hanze ifoto yicaranye n’uyu muhanzi Diamond .Ni ifoto ibaragaza bombi bicaranye ahameze nko mu ruganiriro Diamond ‘yifunze’ afite n’ikirahure cy’umutobe mu ntoki,mu gihe Judithe Niyonizera yifubitse anagaragaza inseko ku maso nyuma yo guhura n’uyu muhanzi utanga ibyishimo kuri benshi.

Iyi foto yatumye benshi bibaza ku mubano udasanzwe, Judithe yaba yatangiye kugirana na Diamond dore ko hari abatangiye gukeka ko ari urukundo rumujyanye muri Tanzania, kuko bizwi ko Diamond akunda abagore cyane.

Umwe mu bakurikira Judithe akaba yabikomojeho avuga ko uyu mugore yisangiye Diamond. Ati:”Kuva kuri Safi ukajya kuri ‘Gapfizi’ (Diamond) ni iyindi ntambwe.”Undi nawe yagize ati "Wawuuu ngufana nicececyeye rata judi.....Noneho barajyahe 😂😂😂 bahe mukobwa wanjye....Undi ati "Ngaho...Bitwaye iki c?👏👏".

Ibi bibaye mu gihe hagiye hakomeza kuvugwa gutandukana kwa Judithe n’umugabo we Safi Madiba.

Nubwo havuzwe byinshi na Safi Madiba akavuga ko batakiri kumwe n’umugore we,gusa nyuma Judith we yaje kuvuga ko acyambaye impeta yambitswe na Safi Madiba ubwo yamusabaga akanamukwa mu Ukwakira 2017.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, Safi Madiba yerekeje muri Canada benshi bakeka ko yaba agiye kubana n’umugore we nkuko byagiye bivugwa.

Ntihaciye kabiri Safi Madiba yahise atangaza ko yatandukanye n’umugore we, Safi yagize ati: “Ntabwo twumvikanye. Abantu babiri bashobora kutumvikana bitewe n’imico n’ibindi. Natandukanye n’umugore nta kindi. Hari abashidikanya ariko ni byo”.

Nyuma nabwo hakozwe inkuru nyinshi zivuga kuri Judith ko ngo yaba yarambitswe impeta n’undi musore,intandaro y’izo nkuru akaba ari ifoto Judith yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza intoki ze zambaye impeta,bityo bihita bikekwa ko yaba ari kwerekana impeta nshya yambitswe n’umusore mushya bari mu rukundo.

Muri Gashyantare 2020 ni bwo Safi Madiba yagiye muri Canada aho byavuzwe ko yasanzeyo umugore we Judithe kuko ari ho aba, nyuma yaho nibwo byavuzwe ko yatandukanye n’umugore ariko impande zombi zirinda kugira byinshi babitangazaho uretse Safi wenyine wabishimangiye.

Hashize imyaka isaga itatu umuhanzi Safi Madiba asezeranye na Judith Niyonizera. Ku wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2017 nibwo aba bombi bahamije isezerano bemeranya kubana akaramata bahamya ko bazatandukanywa n’urupfu ni mu muhango wagaragayemo ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda ndetse Riderman na Humble Jizzo bakamwambarira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa