skol
fortebet

Junior Multisystem ukora indrimbo yakoze impanuka ikomeye Imana ikinga ukuboko

Yanditswe: Sunday 31, Mar 2019

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandaru tariki 30 Werurwe 2019, Junior Multisystem ukora indirimbo mu buryo bw’amajwi, yakoze impanuka ikomeye ubwo imodoka ya gisirikare yamugongaga ari kugenda n’amaguru.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka yabereye I Remera yatewe n’imodoka ya gisirikare yagonze izindi modoka, izo yagonze zigonga abanyamaguru barimo Junior Multisystem.

Iyi modoka ya gisirikare yagonze iyagonze Junior wigenderaga n’amaguru yahise igenda gusa iyamugonze nyiri izina yo ntabwo yigeze itoroka nkuko umwe mu bari ahabereye iyi mpanuka wanajyanye Junior Multisystem kwa muganga yabitangarije ikinyaamakuru Inyarwanda dukesha iyi nkuru.

Muyoboke Alex wari ahabereye impanuka wagize uruhare mu kujyana Junior kwa muganga yavuze ko Junior yagize ikibazo mu mugongo, mu mutwe ariko avunika cyane ukuboko.

Igufwa ry’ukuboko kwa Junior ryacitse ku buryo byashobokaga ko baguca ariko siko byagenze umubyeyi we unamurwaje mu bitaro bya CHUK yabitangarije Inyarwanda.

Yagize ati” Ahandi hose ni muzima ntabwo bikabije ariko yavunitse igufa ry’ukuboko bamaze no kumubaga n’ubwo bataramunsubiza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa