skol
fortebet

Junior Multisystem yarahiye ko atazareka gukora indirimbo nubwo yaciwe ukuboko n’impanuka

Yanditswe: Friday 24, May 2019

Sponsored Ad

Umuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’amajwi Junior Multisystem yatangaje ko adateze kuva mu muziki nubwo yaciwe ukuboko n’impanuka ikomeye yagize kuwa 30 Werurwe 2019.

Sponsored Ad

Karamuka Jean Luc uzwi nka Junior Multisystem yabwiye ikinyamakuru Isimbi.rw dukesha iyi nkuru ko ijoro ryo ku itariki ya 30 Werurwe 2019atazaryibagirwa kuko ngo yabonye urupfu amaso ku yandi ndetse ngo nibwo yabonye ukuboko kw’Imana.

Yagize ati “Icyabayeho gituma n’iyi saha nicara ngashima Imana , hari abantu bavuga ngo ntabwo barabona Imana, ariko njyewe narayibonye. Ntabwo niyumvisha uburyo imodoka yaba irimo kugukaraga igiye guhita ikandagira umutwe hanyuma igahita ikubita kiriya cyapa cyanditseho Stop ku muhanda.

Abantu baje kunkiza bari bazi ko napfuye, mushiki wanjye yahagurutse yabaye nk’umusazi, masenge na we yahagurutse avuza induru ngo ‘umwishywa wanjye arapfuye.”

Producer Junior avuga ko impanuka ikimara kuba ngo yahise abona ko yapfuye byarangiye ndetse ahita yiyunga n’Imana yicuza ibyaha byose kubw’amahirwe ararokoka.

Yagize ati “Njye nasogongeye ku rupfu, kuko napfuye ndi kureba. Impamvu namenye ko ndi gupfa, ni uko ibyambayeho byose nahise mbibona, ariko Imana yaramfashije impa amasegonda make, muri uwo mwanya wa nyuma nahise nsaba Imana imbabazi, nahise nihana.”

Junior Multisystem wakoze indirimbo zigakundwa ndetse akagira ibyamamare abahanzi batagiraga izina,yavuze ko nubwo yacitse ukuboko ariko akazi gakomeje.

Yagize ati “Nzakomeza nkore umuziki, banciye ukuboko kw’ibumoso kandi burya ugukora akazi kenshi muri studio ni ukw’iburyo. Hari ikintu nkunda kuvuga iyo nsoje indirimbo, iyo nizihiwe mvuga ko ‘umuziki nzawubamo kugeza mpfuye’. Umuziki undimo, ndawukunda kandi nzawukora kugeza mpfuye.”

Junior yashimiye bikomeye abahanzi batandukanye bamweretse urukundo ubwo yari arembye cyane.

Yagize ati “Uburwayi bwanjye bwatumye abahanzi bishyira hamwe, berekanye urukundo rudasanzwe, sinzi uko nabikubwira, mbonereho n’umwanya mbashimire. Abansuye ntabwo ari abo nakoreye indirimbo gusa, bose baraje, banagize uruhare mu kuvurwa kwanjye. Ndabashimira cyane.

Nyuma yo kuva mu bitaro ndagenda noroherwa, ndi mu nzira yo gukira, Nyagasani aracyaturambitseho ibiganza kuko tubayeho ku buntu bw’Imana.”

Nyuma y’iyi mpanuka yatumye acibwa ukuboko,Junior Multisystem yahise asubira mu kazi aho kuri ubu yashyize hanze indirimbo yitwa Happy yakoreye Oda Paccy,nyiri studio Empire records ari gukoreramo ubu.

Inkuru ya Isimbi.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa