skol
fortebet

Kaminuza ya Harvard yahaye igihembo Rihanna kubera gushyigikira ikiremwamuntu

Yanditswe: Friday 24, Feb 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Rihana wavukiye i sait Michel muri Barbados, yahawe ishimwe ry’umwaka wa 2016 na Kaminuza ya Harvard yo muri leta zunze ubumwe za Amerika nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku Isi yose.
Ni umuhango wabereye muri kaminuza ya Harvard, mu ijoro ryo ku wa Gatatu taliki 22 Gashyantare 2017, ari nabwo Rihanna yashikirijwe iki gihembo cy’umuhanzikazi waharaniye uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu mwaka wa 2016.
S. Allen Counter, umuyobozi wa (...)

S. Allen Counter, umuyobozi wa Kaminuza ya Harvard yatangaje ko uyu muririmbyi yashyikirijwe iki gihembo nyuma y’uko agize uruhare mu iyubakwa ry’ibitaro bivura Kanseri y’ibere byubatswe mugace ka Barbados.

Uyu muyobozi yanavuze ko Rihanna yakomeje kugaragaza ko ashyigikiye iterambere ry’ikiremwamuntu atanga buruse ku banyeshuri bo mu birwa bya caraibe akomokamo bajya kwiga muri reta zunze ubumwe za Amerika. Ngo yanateguye ibitaramo bigera kuri 60 buri mwaka byo gufasha abana bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere kubona uburezi bw’ibanze

Bamwe mu bigeze gutwara iki gihembo Rihanna yatwaye harimo Ban Ki-moon,umuyobozi w’umuryango wabibumbye UN, Malala Yousafzai, n’umukinnyi wa filme James Earl Jones.

Iki gihembo gitangwa na kaminuza ya Havard kikaba kandi gitangwa buri mwaka .

Rihann uri hagati, ubwo yari kumwe n’abayobozi ba Kaminuza ya Harvard bamushyikiriza igihembo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa