skol
fortebet

’Kanye West na Kardashian ntibashobora gutandukana’-Umutangabuhamya

Yanditswe: Friday 09, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo hacicikanaga inkuru zivuga ko Kim Kardashian umugore wa Kanye West bamaranye hafi imyaka itatu, ashaka kwaka gatanya kubera ibibazo by’urudaca bihora mu rugo rwabo.
Ikinyamakuru Us Weekly cyatangaje iyi nkuru bwa mbere cyavuze ko cyabwiwe n’inshuti ya hafi ya Kim Kardashian yemeza ko uyu mugore yamaze gufata umwanzuro wo kwaka gatanya ndetse ko yamaze no gutegura impapuro azajyana mu rukiko zizamuhesha uburenganzira ku bana bose. Tmz.com yanditse ko iyi nkuru (...)

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo hacicikanaga inkuru zivuga ko Kim Kardashian umugore wa Kanye West bamaranye hafi imyaka itatu, ashaka kwaka gatanya kubera ibibazo by’urudaca bihora mu rugo rwabo.

Ikinyamakuru Us Weekly cyatangaje iyi nkuru bwa mbere cyavuze ko cyabwiwe n’inshuti ya hafi ya Kim Kardashian yemeza ko uyu mugore yamaze gufata umwanzuro wo kwaka gatanya ndetse ko yamaze no gutegura impapuro azajyana mu rukiko zizamuhesha uburenganzira ku bana bose.

Kim na Kanye ngo ntibashobora gutana

Tmz.com yanditse ko iyi nkuru y’itandukana rya Kim Kardashian na Kanye West atari ukuri. Iki kinyamakuru cyavuze ko Inshuti ya Kim Kardashian yahishuye ko ibyanditswe n’ikinyamakuru Us Weekly atari ukuri cyane ko iki kinyamakuru atari ubwa mbere cyanditse kivuga ko Kanye na Kim batandukanye nyamara ari ibinyoma kigamije ko abantu basoma inkuru zabo.

Uyu mutangabuhamya yanavuze ko Kim Kardashian ahora iruhande rw’umugabo muri iki gihe. Yanavuze ko Kim adashobora gukora ikose ryo gutana n’umugabo cyane ko azirikana ibibazo byinshi banyuramo bagakomeza kunesha.

Kanye West na Kim Kardashian bafitanye abana babiri aribo North “Nori” West na West w’imyaka itatu na Saint West ufite umwaka umwe. Aba bombi batangiye gukundana muri Mata 2012, basezerana kubana mu birori byabereye mu Butaliyani byabaye tariki 24 Mata 2014.

Hashize iminsi Kanye West agize uburwayi bw’ihungabane burimo kwicuza ndetse no kwita bamwe mu nshuti ze abagambanyi. Yamaze iminsi igera ku icyenda arwajwe n’umugore we mu bitaro bya Ronald Reagan UCLA Medical Center biri mu Mujyi wa Los Angeles.

Kuwa Gatatu tariki ya 30 Ugushyingo 2016, nibwo yavuye mu bitaro asubira iwe. Akigera mu rugo iwe yahise yiheza atangira kuba mu nzu ye wenyine ari nako akomeza gufata imiti yandikiwe na muganga.

Mbere yo kujyanwa mu bitaro, hari hashize amasaha make asubitse ibitaramo bigera kuri 21 yari asigaje gukora mu rugendo rw’ibindi byinshi yise ‘Saint Pablo Tour’.

Kim Kardashian yatandukanye n’abandi bagabo babiri barimo Damon Thomas na Kris Humphries ukina muri NBA[uyu bamaranye iminsi 72 bahita batandukana]. Kanye West we mbere yo kurushinga na Kim Kardashian azwiho kuba yarakundanye na Amber Rose kuva mu 2008 kugeza mu mwaka wa 2010.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa