skol
fortebet

Kanye West niwe wayoboye amasengesho yo gusabira icyamamare Kobe Bryant n’umukobwa we [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 30, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Isi yose ikomeje kurira no gufata mu mugongo umuryango wa Kobe Bryant, icyamamare mu mukino wa Basket, yaguye mu mpanuka ya kajugujugu ahita apfa ubwo yarikumwe n’umukobwa we, Gianna Maria-Onore Bryant n’abandi bagenzi 7.

Sponsored Ad

Urupfu rwa Kobe Bryant n’umukobwa we rwababaje benshi by’umwihariko abo babanye, ibyamamare bitandukanye byagiye byandika ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we n’abakunzi b’umukino wa Basket babuze umwirabura wafatwaga nk’intwari muri uyu mukino.

Umuraperi Kanye West, yari umwe munshuti za hafi za Kobe Bryant, Kanye West usigaye yari yeguriye Imana, yateguye amasengesho yo gusabira imigisha no gusengera uyu mukinnyi wari inshuti ye kugirango azabone ubugingo buhoraho mu ijuru.

Kanye West wari usanzwe ari umufana akaba n’inshuti y’akadasohoka ya Kobe Bryant, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki 28 Mutarama, yayoboye amasengesho yo gusabira umugisha Kobe Bryant.

Aya masengesho yari ayobowe na Kanye West, uyu muraperi yafashe iminota itanu aririmba indirimbo irimo amagambo asabira umugisha ku Mana, Kobe Bryant, yagarutse kubyaranze uyu mugabo wari inshuti ye, asaba Imana ko yazamuha ijuru ikamutuza ahatunganye hamwe n’umwana we w’umukobwa bapfanye.

Uretse Kanye West wari uyoboye aya masengesho, muri uru rusengero hari harimo Korali nini cyane, yari igizwe n’abahanzi bakomeye nka Kirk Franklin na Chance The Chance The Rapper bifatanyije n’abandi bakristu gusabira umugisha uyu mukinnyi.


Ibitekerezo

  • Ni byiza gusenga.Ariko iyo umuntu atitwaye neza imbere y’Imana mbere yuko apfa,abantu bamusabira yapfuye baba bata igihe.Niba warakoraga ibyaha cyangwa niba wariberaga gusa mu gushaka ibyisi ntushake Imana ukiriho,ntukibeshye ko amasengesho ya Pastor cyangwa Padiri azavuga wapfuye hari icyo azakumarira.Impamvu Imana itakubabarira,nuko uba waranze kumva ibyo Bible itubuza,ukibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,sport,akazi,amashuli,politike,etc...,ukaba aribyo bigutwara,Imana ukayitera umugongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa