skol
fortebet

Kanye West yashwanye n’umugore we Kim Kardashian bapfa kubuza umwana wabo kwisiga ibirungo

Yanditswe: Sunday 27, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuraperi Kanye West watangiye gucengerwa n’agakiza,yashwanye n’umugore we Kim Kardashian bapfa ko uyu mugabo yabujije umwana wabo w’umukobwa w’imyaka 6 witwa North kwisiga ibirungo [make up] akiri muto ngo kuko yavutse ubwa kabiri akaba ari umukiristo.

Sponsored Ad

Uyu muraperi uherutse gukizwa agahita ashyira hanze album y’indirimbo zihimbaza imana yise Jesus is the King kuwa Gatanu,yabwiye uyu mukobwa we ko adakwiriye kwisiga ibirungo kugeza ubwo azaba amaze kuba umwangavu.

Kim Kardashian w’imyaka 39 akimara kumva uyu mwanzuro w’umugabo we yahise arya karungu amubwira ko iyo myumvire y’ubuhezanguni by’umwihariko iyo kubuza umwana kwisiga make up atayishaka mu rugo, induru ziba ziravuze.

Kim yabwiye E! News ati “ North yageragezaga kwisiga make up ariko yabujijwe na se wamubwiye ko agomba gutegereza kugeza abaye umwangavu.Twarashwanye ndetse bibyara intambara ikaze mu nzu kugeza ubu ariko nibyo byiza.

Nk’ababyeyi nibyo dukwiriye kubuza umwana kwisiga ibirungo [make up] agifite imyaka mike ariko iyo ambonye mbikora nawe ahita abyifuza.”

Kanye west w’imyaka 42 yabujije uyu mwana we mukuru gukoresha make up mu kwezi gushize ariko yagiye agaragara inshuro nyinshi yazisize.


North arashaka kuba nka nyina ariko se ntabwo abishaka kubera agakiza yakiriye

Ibitekerezo

  • Abagore rwose,ubwose uretse gukabya yumva umwana w’imyaka itandatu kwisiga ibirungo bimaze iki ku buryo byatuma induru ivuka mu rugo?!

    Imana yiyereke uyu mugore kuko umugabo yahise o neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa