skol
fortebet

Kayitare Wayitare Dembe yabajijwe ibibazo bitangaje kandi biteye amatsiko ku buzima bwe bwite bimwe agenda arya indimi[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Thursday 07, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Nyarwanda Kayitare Emmanuel uzwi ku izina rya Kayitare Wayitare Dembe yabajijwe ibibazo bitangaje kandi biteye amatsiko ku buzima bwe bimwe na bimwe bigenda bimugora kubisubiza.

Sponsored Ad

Kayitare Wayitare Dembe mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru gikorera kuri Youtube kizwi nka ’VIPI’,yagiye abazwa ibibazo bitandukanye byerekeranye n’ubuzima bwe bwite ndetse no ku muryango we,ndetse bimwe bikagenda bimugora kubisubiza bitewe n’uburemere bwa byo.

Mu byo uyu muhanzi yabajijwe harimo kuba afite abana bangahe,aho yavuze ko afite umwe ndetse ngo akaba yiga no mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye,abajijwe niba uwo bamubyaranye amwishimira ndetse niba bataranabyaye ku bw’impanuka,yasubije ko atabyarana n’umuntu atishimira.

Mu gukomeza Kayitare yabajijwe niba yishimira kuba yaravutse avuga ko atabyishimira kuko ngo ntawe yabisabye ngo avuke,bamubajije icyerekezo yakuze afite yavuze ko cyari ugutwara indege gusa avuga ko cyapfubye ariko nanone avuga ko yishimira icyo ari cyo ubu.

Mu bindi bibazo byinshi yabajijwe harimo n’ibyo yagiye andya iminwa,Yabajijwe Igihugu yakuriyemo avuga ko yakuriye hagati y’ibihugu bitatu,Amezi yavukiye,Abakobwa amaze kuryamana nabo,Abaye umukobwa uko yakwitwara ku basore,imyaka umwana we afite,Imyaka nawe afite,umukobwa bakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere uko byamugendekeye n’ibindi bibazo byinshi bitandukanye byerekeranye n’ubuzima bwe bwite .

REBA HASI MU MASHUSHO IKIGANIRO ’KAYITARE WAYITARE DEMBE’ YAGIRANYE NA ’VIPI’:

Kayitare Wayitare Dembe yamenyekaniye mu ndirimbo zivugira imfubyi z’abana basizwe iheruheru na Sida harimo nk’izamenyekanye cyane ari zo “Abana b’Afurika,East Africa nizindi nyinshi,kuri ubu akaba afite indirimbo nshya ebyiri n’amashusho yazo ’ANITA na FATA KUMANO’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa