skol
fortebet

Kayitare Wayitare Dembe yaguwe gitumo ari kumwe n’inkumi ikenyeye agasharupe konyine bagiye kogana[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Monday 04, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi nyarwanda Kayitare Wayitare Dembe yaguwe gitumo aho atuye,ari kumwe n’inkumi ikenyeye ikitege cyonyine bamaze kuvoma amazi yo kujya koga.

Sponsored Ad

Kayitare Wayitare Dembe wamenyekaniye mu ndirimbo Abana b’Afurika n’izindi zivugira imfubyi zasizwe iheru heru na Sida,ku itariki 30 Ukwakira nibwo yaguwe gitumo aho atuye i Nyamirambo ari kumwe n’umukobwa wari ukenyeye agasharupe konyine basohotse mu nzu baje kuvoma amazi kuri robine.

Nkuko bigaragara mu mashusho Afrimax Tv yashyize hanze ubwo bamugwaga gitumo,babaye nk’abatunguwe cyane ndetse bivamo n’intonganya zidasanzwe hagati ya Kayitare n’umunyamakuru wa Afrimax biza no kurangira uyu muhanzi afashe ikibando arabirukankana.

Ikindi cyabayeho ubwo uyu muhanzi n’uyu mukobwa babagwaga gitumo ibase bari bateruranye yari irimo amazi bivugwa ko ariyo bari bagiye kogana bombi,bahise bayikubita hasi ntacyo baramiye ihita imeneka mu buryo bukabije,nabyo bikaba byaragaragaye ko byababaye Kayitare kugeza naho abwira uyu munyamakuru wa Afrimax Tv uzwi nka Nepo ko amuhombeje.

Nyuma y’inkundura ya Kayitare n’aba banyamakuru abirukankana n’ikibando ngo bamusohokere mu rupangu,byaje kurangira bumvikanye ndetse yemera gukorana nabo ikiganiro,gusa arabihanangiriza ababwira ko ibintu bakora atari byiza kuko ngo hari igihe umuntu azabikangamo abajura maze yitabare yifashishije intwaro azaba afite aho hafi.

Kayitare Wayitare Dembe nyuma yo kumara igihe kingana n’imyaka icumi nta gihangano cye cyumvikana,ubu aho agarukiye akaba amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri zifite n’amashusho ari zo ’Anita na Fata Kumano’ aho bimaze kugaragara ko atigeze yibagirana mu mitwe y’abakunzi b’umuziki nyarwanda.

REBA HASI AMASHUSHO UBWO KAYITARE BAMUGWAGA GITUMO:

Ibitekerezo

  • Ariko kuki abantu tutaba proud ya choices zacu? nonese tuyobewe ko akundana n’abagabo bagenzi be? nonese iyo myaka icumi muvuga amaze atagaragara, hari ubwo dusiba kumubona mu nama za LGBTI i nyamirambo? (ababana bahuje ibitsina).
    now you are staging things as if in Rda there is a law against it? non. Mwibeshya abanyarwanda kuko inkumi ni bagenzi be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa