skol
fortebet

Kayitare Wayitare Dembe yandikiye ibaruwa ifunguye abahanzi benshi b’urungano rwe yuzuyemo amarangamutima,ayandika yafashwe n’ikiniga ararira[AMAFOTO+IBARUWA]

Yanditswe: Monday 31, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi nyarwanda Kayitare Emmanuel wamenyekaniye mu muziki ku izina rya Kayitare Wayitare Dembe umaze kumenyerwaho udushya twinshi aho aheruka no kwiyita Umwami w’Aba-Slay Queen hanyuma akimika ShaddyBoo nk’umwamikazi wabo,yandikiye ibaruwa ifunguye abahanzi b’urungano rwe.

Sponsored Ad

Mugitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 1 Nzeri 2020,nibwo kayitare Wayitare Dembe yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook ibaruwa ndende yise ko IFUGUYE,yandikiye abahanzi batangiranye urugamba rwo guteza imbere uruhando rwa muzika,abibutsa inzira z’inzitane bagiye bacananamo kugira ngo umuziki nyarwanda ube uri ku rwego ubu uriho.

Muri iyi baruwa yuzuyemo amarangamutima menshi uyu muhanzi yanditse,nkuko bikubiye muri iyi baruwa yibajije aho aba bahanzi bagiye n’uburyo bagiye bagende buri umwe ngo nta n’umwe umubwiye hanyuma ngo aza kwisanga asigaye mu kibuga ari wenyine,ahanganye na barumuna be mu kibuga.

Kayitare Wayitare Dembe yandikiye ibaruwa ifunguye abahanzi b’abasangirangendo be

Ikindi yagarutseho muri iyi Baruwa,ngo akeka ko icyatumye aba bahanzi bagende bacika intege ari ibintu yise AMASHYAMBA yatanngiye kuvuga mu ruhando rwa Muzika nyarwanda,aho ngo abaje bafite mu nshingano kuzamura umuziki nyarwanda baje barobanura,bo babita abasaza ndetse bagahitamo uzamuka n’uwo bazimya.

Muri iyi Baruwa kandi Kayitare akaba yagiye agaruka ku muhanzi ku giti cye ndetse n’indirimbo yamenyekaniyeho muri ibyo bihe,aho yanavuze ko umuhanzi ERIC SENDERI yinjira mu muziki bwa mbere babonye ibikubara afite maze bahanura ko hari igihe kizagera akambara AMAHEMBE ku rubyiniro,aha akaba muri iyi baruwa yanditse yabwiye abahanzi URUNGANO rwe ko koko ubuhanuzi bwabo bwasohoye badahari akambara AMAHEMBE ku rubyiniro,ubwo ni igihe yarakiri mu marushanwa ya PRIMUS GUMA GUMA SUPERSTAR.

Bari barahanuye ko Eric Senderi azambara amahembe ku rubyiniro

Mu gushaka kumenya birambuye intandaro y’iyi baruwa yuzuyemo amarangamutima menshi,ikinyamakuru UMURYANGO cyaganiriye na KAYITARE WAYITARE DEMBE ,maze atubwira ko yicaye hamwe maze yibuka ibihe byiza bivanze n’ibigoranye yanyuranyemo n’aba bahanzi yashyize muri iyi baruwa atakibona,bityo bimutera gufata umwanya uhagije wo kwandika iyi baruwa yibaza aho bagiye ndetse anabakumbuza ibihe byose bagiye bacamo.

Twifuje kandi kumenya yandika iyi Baruwa uko muri we yarameze kuko uyisomye yuzuyemo amarangamutima,maze arerura atubwiza ukuri ,aho yagize ati "Cyakora ntakubeshye iyi Baruwa nyandika nageze hagati mfatwa n’ikiniga ndarira,ku buryo byantwaye iminota igera kuri 3 nkiri kuririra ahantu nari niherereye ndimo nyandika,Uyisoma wese uzi biriya bihe byacu ndabizi neza ko nawe n’imbimwibutsa ikiniga kiramufata kwihangana bimunanire..kuko byari ibihe bigoranye kandi nanone byari n’ibihe bishyushye..biryoshye".

Dusoza ikiganiro na KAYITARE DEMBE yadusabye ko iyi BARUWA twamufasha ikagera ku muntu wese igenewe,haba umuhanzi w’icyo gihe cyangwa se abakunzi b’umuziki bo mu bihe byabo.

Iyi baruwa KAYITARE WAYITARE DEMBE yanditse,ifite umutwe ugira uti "IBARUWA IFUNGUYE NANDIKIYE ABASANGIRANGENDO MU MUZIKI ’RUNGANO RWANJYE’

IBARUWA KAYITARE WAYITARE DEMBE YANDITSE IRAGIRA ITI:

IBARUWA IFUNGUYE NANDIKIYE ABASANGIRANGENDO MU MUZIKI ’RUNGANO RWANJYE’

Ntangiye mbasuhuza basangirangendo banjye twaruhanye mu rugamba rwo kuzamura uruhando rwa muzika nyarwanda,

Muraho murakoma.

Ikinteye kubandikira rero,nukugira ngo tubanze twibukiranye ibihe bitari bitworoheye mu rugamba rwo kuzamura umuziki nyarwanda aho twari duhanganye n’ibihungu byose byo muri East Africa ari twe banyuma mu muziki,mwibaze n’igihugu cy’u Burundi cyari kituri imbere aho wasangaga indirimbo zabo ari zo zicurangwa cyane mu Rwanda.

Nkaba mbashimira uburyo uru rugamba rwo kuzamura umuziki nyarwanda twarwitwayemo ndetse bikarangira intego twari twihaye tuyigezeho bituma barumuna bacu mu muziki baza basanga inzira twaraziharuye,nabo batubereye imfura batera ikirenge mu cyacu,kugeza ubu umuziki nyarwanda ku mpande zitandukanye ukaba uhagaze ku rwego rushimishije aho kuri Televiziyo na Radiyo byo mu Rwanda bicuranga ibihangano by’abana b’u Rwanda kuva kuwa mbere kugeza ku Cyumweru ndetse umunsi wose,NI BYIZA,yewe twibuke ko icyo gihe hari na RADIO NA TELEVIZIYO bimwe byose by’Igihugu,ariko ubu ibintu byarahindutse.

Ubu koko niba twarabuze udukomera amashyi cyangwa ngo tubishimirwe ahubwo tukitwa INZIMYI,Murihe koko rungano rwanjye ngo tuyikomere.

Ko nziko twese tukiriho tugihumeka umwuka w’abazima,uwatuvuyemo akaba ari Dr. Jack na nyakwigendera Minani Rwema na Christophe Matata watugiraga inama nka mukuru wacu,abandi muri he ko mwabuze mugihe ibyo twabibye byari bigeze mugihe cy’isarura?!

Ese mwaba mwaratinye ISHYAMBA,?kandi nziko iryo twagiye ducamo ariryo ryari iry’inzitane ririmo amahwa menshi,imihanda idaharuye,ubukene bukabije nibindi byari imbogamizi kuri twebwe.

Ni iki cyabateye guteshuka ku ntego mukantererana ku rugamba rwa Muzika nkisanga ndi Njyenyine mu mihanda ya NYAMIRAMBO,Reka mbagaye ntimwambereye Imfura kuko abenshi muri mwe nta wansezeye!!Na MAHONIBONI Ishumi yanjye koko!!!

Ndibuka Big Dom,twimanukira mu GISHWI CY’IKIBINDA no kuri Mirongo Ine abatubona bati ’Abasore barahise’,Erega Miss Shanel yabaga ari hafi aho KIMISAGARA ati ’NDAROTA’,MAKONIKOSHWA nawe ati ’NSEKERA NSEKERA KA GASEKO’,RAFIKI nawe azaturutse mu MAJARUGURU ati ’IGIPENDE’,tukiri aho abana b’i GIKONDO nabo baba baraje ari bo KGB bati ’UYU MUKOBWA ARASHARAMYE’.

Si abo gusa kuko n’itsinda ry’abasore b’igikundiro bo mu GATENGA nabo baje bagira bati ’MUVE KU MIHANDA’ abo ni FAMILY SQUARD, Erega Imforamuheto zari nyinshi,tukiri aho Miss Jojo nawe akiri muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda aba aje nk’iya Gatera ati ’MBWIRA’,nibwo yahasanze mukuru we VICTOIRE agira ati ’NZARWAMBARA KU MANYWA NIJORO RWIYOROSE’,Erega sinibagiwe VD FRANK nawe waje agira ati ’NIBA UDAFITE INOTE REKA GUTERETA’,Erega umusazi arasara akagwa ku ijambo!!MAN CHARLES ati INDAYA MURAHO!MUBYO NZANYE NZANYE N’INKONI,Ubwo ibintu biba birashyushye.

JUNIOR waririmbye ’TUMUTORE’ twari dutangiye kumubura,ubwo MASAMBA na muzehe MAKANYAGA NDETSE na Natty Dready,ibintu biba birabacanze bati ’ABASORE B’INTARUMIKWA BAJE’,MASAMBA ati ’Eeehh burya ni wowe KAYITARE ntabwo narinkuzi’,NATTY DREAD nawe ati ’Eeehhh,Kayita Burya uri Rasta,nagiye i Musanze barakumbaza’,MAKANYAGA nawe ati ’Eeehh,Kayita nkuheruka uri akana uri inshuti y’umuhungu wanjye Shinan’,Nanjye ndabasubiza mu byubahiro byabo nti ’NDABUBAHA BASAZA’,tukiri muri ibyo tubona umuntu ushushanyijeho amahembe mu buryo bw’umwuka,ubwo tubonye ibikubara afite turavuga duti ’Uyu muntu hari igihe azambara amahembe ku Rubyiniriro’,aba aje agira ati ’ABASORE BO MU MUJYI TUJYE KURAMBAGIZA MUCYARO’ ubwo uwo ni ERIC SENDERI.

Rungano burya ubuhanuzi bwasoje mudahari!!Kuko kera kabaye yaje koko kwambara AMAHEMBE.

Uhm,ubwo tukiri aho twari turi mu mandazi twivunagura twigora duhanga tutaramenya ijambo GUSHISHURA,abasore rwose b’INTITI baba baje bagira bati ’SESIRIYA URAMBABAJE’ aribo THE BROTHERS,Ariko icyo gihe bakora iyi ndirimbo twayishidikanyijeho kuko twumvaga ifitanye isano neza n’indi y’abanyamahanga yagiraga iti ’Cecilia You Break My Heart’,Ubwo umunyamakuru nawe umuntu yavuga ko yari asaziye mu kibuga cy’Imyidagaduro ari we ADAMS ati ’GUSHISHURA’,Natwe tuti ’burya se bya bintu birashoboka?’.

Ubwo rero inkundura yo GUSHISHURA iba itangiye utyo,nyuma twumva haje izindi nsoresore zaje ziyita U.T.P SODJA zari zigizwe na RIDERMAN,NEG G THE GENERAL NA M.M nazo ziza muri Style yo GUSHISHURA abanyamahanga bati ’ABAMI BA CRANK’,nyuma Amabuye aba atangiye mu MATOPITO.

Erega ntaribagirwa hari undi waje aducanga aza yambaye IBIKWASI ari we KNC wiyitaga GOLDEN BOY ati ’MAMBO NI SAWA’,Ibintu ntibyari byoroshye umuntu twari tuzi nk’umubyinnyi no kwanima ’MC’ neza muri CLUB ati ’NTIBAKUBESHYE NGO NTUZAGARUKA,GENDA NI AMAGAMBO YABO’ uwo ni UNCLE AUSTIN.

Tukiri ku nkundura yo GUSHISHURA,tuba twumvishe uwitwa ngo FULGENCE agira ati ’NGWINO UNYEGERE’ bitewe n’uburyo twari tumaze kumenya kata y’abanebwe barimo kwica umwimerere w’indirimbo nyarwanda dusanga nayo ni INSHISHWA y’indirimbo y’Umuhanzi wo mu bihugu by’Abarabu yitwaga ’RAMBADINA’,Ubwo Dr. Jack aba yimitswe nk’umwami w’ibishishwa,nyuma uyu nyakwkigendera Dr. JACK aba agiye mu BURUNDI maze LICK LICK aba abaye umuzungura W’IBISHISHWA ,si ukubashishurira yimarayo ndetse ISHYAMBA ariteza imbere,ngaho ngo ABAKIMAZE ngiyo ngo TUFF GANG nabandi ntarondora.

Dusubiye inyuma gato ntabwo twakwibagirwa umusanzu w’abasore b’ababyinnyi biyitaga ’BAD BOYS, GOOD GUYS,SMART GUYS nabandi’,GOOD GUYS na BAD BOYS bakaba baragize uruhare runini rwo gushimisha abanyarwanda,kuko ndibuka icyitwaga CONCOUR DE DANCE cyaberaga kuri STADE AMAHORO ko bayuzuzaga kwinjira byabaga ari 100 ari naho umuhanzi witwa ALAIN MUKURALINDA yigaragarije aho yaje agir’ati ’MUREKATETE TETERO RY’ABATO’ mu mashusho y’iyi ndirimbo akaba yarabyiniwemo n’imwe muri aya navuze.

Uhm!!Ntimwumva ko tukiri mu babyinnyi!!nyuma abasore bagize itsinda ry’ababyinnyi rya GOOG GUYS,nibwo banyegereye bati ’Musaza,tumaze kuba abagabo,ntitugishaka kwitwa ababyinnyi dushaka kuba abahanzi’,tuba dukoranye BOLINGO ariko ndababwira nti ’MWIRINDE KUYOYOMA MWA BANA MWE’,hari uko ntagize koko..!!?

Hari n’abanyamahanga babigizemo uruhare,ari bo Academia Muzika na Tolerance Muzika,aba bose bakaba baraje biyomoye kuri INGENZI INTERNATIONAL ya MIHIGO SHUSHU.

AHWI!!Mbega urugendo.

Mwa Mfura mwe rungano twagendanye muri TUWUKATE yategurwaga na MAGGY,Ese mwarabimenye ubundi ko Maggy Yitabye Imana ,Imana imuhe iruhuko ridashira!!muri he koko ko mbakumbuye.Ndibuka haje aba Manager tuti ubu noneho ikibazo cy’amikoro kirakemutse,haza Aba Promoter nabwo tuti ’Ubu ntakuvunika ibihangano bigiye kuzajya bimenyekana mu buryo bwihuse kandi butavunanye’,Tukiri aho haba haje VIRUS yitwa ngo ISHYAMBA,riza mu matwi yacu ari rishya,rikurikizwa amagambo y’amacantege y’urwiyerurutso arimo kunenga IBIHANGANO BYACU bati ’Indirimbo ntikoze neza,amajwi yayo ari hasi.....’biba bitubereye amayobera,ndibaza ari naho buri wese yagiye agenda anyonyomba adasezeye nshiduka nsigaye ndi NYAKAMWE mu rungano,ibaze ko no mu bindi bintu byambabaje ari MANI MARTIN mperuka guhura nawe akabwira ko agiye kuva mu MUZIKI,maze ndamubaza nti ’Kuberi iki’ nawe aransubiza ati ’ISHYAMBA NTIRYOROSHYE’ nanjye ndongera ndamubwira nti ’UMWANA W’EJO BUNDI KOKO..!MARTIN KOMEZA HATANA URI UMUHANGA’.

Rungano rero iyi ikaba yari ibaruwa ifunguye narimbandikiye mbibutsa ibihe bitari bitworoheye twanyuzemo kugira ngo umuziki nyarwanda ube ugeze ku rwego uriho ubu,kuko nitwe twabigizemo uruhare rukomeye bityo bituma barumuna bacu mu muziki baza basanga inzira twaraziharuye,kuko rwari urugamba rukomeye kugira ngo twemeze umunyarwanda ko agomba kumva ko umuhanzi nyarwanda nawe ashoboye kurusha LOLILO Na BIG FIZZO tutibagiwe na Mr NICE ndetse na JOSE CHAMELEONE,KOFFI OLOMIDE ntibagiwe na NAMELESS.

Nkaba nsoje mbifuriza kugira ubuzima bwiza no guhirwa mubyo mwagiyemo gusa munasubiza amaso inyuma mukibuka icyatumye muba abo muri bo ubu,Nanjye munyibuka nk’umusangirangendo mwasize ku rugamba mwe mutabashije kwihanganira mugahitamo kwitwa abavuye ku Rugerero rw’Umuziki.NDACYABUBAHA KANDI NZAHORA MBUBAHA.

Yari ubakunda kandi uhora abazirikana nk’ABANYABIGWI b’umuziki Nywaranda KAYITARE WAYITARE DEMBE.

Miss Jojo ni umwe mu rungano rwa Kayitare Wayitare Dembe,yaje muri ’MBWIRA’


Miss Shanel we ngo akaba yaraje muri ’NDAROTA’


Masamba Intore ni umwe mu bo basanze mukibuga bamufata nka mukuru wabo


Alain Mukurarinda yaje muri ’MUREKATETE’ aza yifashisha ababyinnyi


KGB ni imwe mu matsinda yabikoze cyane muri biriya bihe


Kayitare Wayitare Demba yavuze ko abahanzi bose b’urungano rwe ko Abubaha cyane

REBA HASI INDIRIMBO KAYITARE WAYITARE DEMBE YAGARUKIYEHO MU KIBUGA NYUMA YO KUMARA IMYAKA 10 ADASOHORA INDIRIMBO:

Ibitekerezo

  • abahanzi nyarwanda mukomeze gushira hamwe. kuzamura urwanda na banyarwanda muri rusanje.
    kayitare urinfura yurwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa