skol
fortebet

Kayitare Wayitare Dembe yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya irimo inkumi n’abasore babyinana imbyino zidasanzwe[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Tuesday 01, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Nyarwanda Kayitare Emmanuel uzwi ku izina rya Kayitare Wayitare Dembe wamenyekaniye mu ndirimbo zivugira imfubyi z’abana basizwe iheruheru na Sida harimo nkizamenyekanye cyane arizo “Abana b’Afurika,East Africa nizindi nyinshi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ’Fata Ku Mano’.

Sponsored Ad

Kayitare Wayitare Dembe uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ’Anita’ ikakirwa neza mu bakunzi b’umuziki nyarwanda,yagarukanye indi ndirimbo yashyiriye hanze rimwe n’amashusho yayo ’Fata Ku Mano’.

Fata Ku Mano ikaba ari indirimbo ikoze mu buryo bwa Dancehall ndetse amashusho yayo akaba arimo n’imibyinire idasanzwe y’abakobwa n’abasore,uyu muhanzi ahamya ko ari imbyino bo bihimbiye ubwabo kugira ngo agire umwihariko we utandukanye n’uw’abandi bahanzi bakoresha imbyino zijya gusa bose.

Iyi Mbyino uyu muhanzi akaba ngo yarayihaye n’izina rya Fata Ku Mano aho ngo umuntu wese ushaka kuyibyina bisaba kuba yafashe ku mano.

Ikindi cy’umvikana muri iyi ndirimbo ya Kayitare Wayitare Dembe ni amazina y’ibyamamarekazi byo mu Rwanda,uyu muhanzi ahamya ko birwanyeho mu buryo bugiye butandukanye kugira ngo bagere aho bageze ubu.

Muri ibi byamamarekazi avugako biyobowe na Anita Pendo,harimo Tidjara Kabendera,Isheja Sandrine,ShaddyBoo,Kate Bashabe,Bianca,Dj Ira,Vestine,Charly na Nina,Queen Cha,Marina,Butera Knowless na Oda Paccy,Umurerwa Evelyne nabandi.

Kayitare kandi akomeza avuga ko muri iyi ndirimbo yagerageje gukoreshamo n’abandi bana b’abahanzi bafite impano zihambaye mu kuririmba ariko bakaba bari barabuze aho bahera bazigaragaza.

Ikindi kintu gitangaje muri aya mashusho y’iyi ndirimbo,ni Umu-Pasiteri wari ufite Bibiliya wagaragayemo atokesha umukobwa wari ugerageje kumumansuriraho ubwo yitambukiraga mu nzira avuye gusenga.

REBA HASI AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA KAYITARE WAYITARE DEMBE YISE ’FATA KU MANO’ :


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa