skol
fortebet

Kayitare Wayitare Dembe yatunguranye avuga uburyo Platini na Safi bakeneye Indyo yuzuye[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Tuesday 04, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi nyarwanda Kayitare Emmanuel wamenyekaniye mu muziki ku zina rya Kayitare Wayitare Dembe yavuze ko Platini na Safi Madiba bakeneye umukati ndetse n’indyo yuzuye kugira ngo babashe gukura neza.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 3 Gashyantare,nibwo umuhanzi Kayitare Wayitare Demba yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze,aho yavuze ko kuba Platini na Safi baherutse kumushishura indirimbo nta mwanya afite wo kubajyana mu nkiko kuko ngo ntacyo byamumarira ndetse ko bakiri bato atababuza gushaka umukati n’indyo yuzuye kugira ngo bakure neza.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga akoresha,Kayitare yagize ati "Bwana Munyamakuru Nepo Njye nta mwanya mfite wo kuba narega Platini Na Safi Ngo nuko banshishuye Indirimbo yanjye #Fatakumano kuko ntacyo byamarira !Kandi Ni Abasore bato bakeneye #Umukati n’Indyo yuzuye bagakura neza 🙏🙌 #ConnectTv😉".

Aha akaba yifashishije amwe mu mafoto ari kumwe n’umunyamakuru Nepo uzwi nka Jina Langu,ubwo bakoranaga ikiganiro cyaciye kuri televiziyo ikorera Online izwi nka CONNECT TV.

Mu kiganiro bagiranye Kayitare yongeye kugaragaza agahinda yatewe no gushishurwa zimwe mu Mbyino yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye Fata Kumano bakazikoresha no mu mashusho y’indirimbo ya Platini yafatanyije na Safi nayo bise FATA AMANO.

Yagize ati "Reka nsabe abantu bambona muri iki kiganiro,bashyiremo iriya ndirimbo yanjye Fata Kumano,bashyiremo na Fata Amano ya ba Safi bakurikirane ama-Dances zirimo...harimo akantu kangoye cyane..uziko navaga hano nkajya kurepeta Kimisagara...ko kubyina gutya bakubita gutya bafata Kumano...nako baragafashe baragaterura bagashyiramo".

Kayitare kandi yakomeje avuga ko yanababajwe cyane no kuba indirimbo ye barayishishuye aho kumukosora byibura ngo bayiryoshye kurusha iye bakayica,haba ngo mu myandikire no mu micurangire,gusa akemera ko ngo icyo bamurushije ari abakobwa benshi bashyize mu mashusho mugihe we yakoreshejemo abakobwa ngo batatu gusa.

Kayitare Ahamya ko yahanze abandi bakagendera ku gihangano cye

Ikindi Kayitare ngo gituma ahamya ko indirimbo ye ari umwihariko,ngo nuko irimo ubutumwa bwo gushishikariza abantu kwikuramo ubunebwe bagakora Sports,aho yatanze urugero "rw’umuntu wirirwa areba Televiziyo buri icyo akeneye cyose akagituma umukozi umunsi ukamwiriraho atarahaguruka".

Mu bundi butumwa Kayitare avuga ngo bukubiye mu ndirimbo ye ni ukwibutsa abantu ko ubuzima ari buto,ati "Indi Message irimo,ubuzima ni bugufi...ishime uzi neza ko ubuzima ari bugufi ntubangamire mugenzi wawe...twavuye mu gitaka tuzasubira mu gitaka..noneho ndongera mpa courage abakobwa tuzi hano mu Rwanda bashoboye kwirwanaho...barimo ba ANITA PENDO...ba KNOWLESS....ba SHADDYBOO,n’abandi benshi nagiye nshyiramo..nshaka kwerekana ko abo bakobwa babashije kwirwanaho barizamura".


Iyi ni imwe mu Mbyino Kayitare yavuze ko yamugoye kuyiga gusa ababazwa nayo bayimushishuye

Platini byitwa ko indirimbo Fata Amano yakoranye na Safi Madiba ari Iye,akaba aherutse gutangariza kuri Televiziyo y’igihugu ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo ari we wakizanye ndetse afata n’amajwi amwe yifashishije telefone ngendanwa nyuma aza kuyumvisha Safi ngo bicaye ahantu,niko ngo kuyishima maze amushishikariza ko bayikora,bayikorera mu nzu itunganya umuziki izwi nka Kina Music,aho amajwi n’ibicurangisho byayo byatunganyijwe na ISHIMWE CLEMENT,mugihe FATA KUMANO ya KAYITARE WAYITARE DEMBE yakorewe muri UMOJA RECORD,amajwi n’ibicurangisho bigatunganywa na AG.

REBA HASI AMASHUSHO YA FATA KUMANO YA KAYITARE WAYITARE DEMBE:

Twagerageje kuvugisha Platini ngo agire icyo avuga ku ndirimbo bivugwa ko bashishuye mugenzi wabo Kayitare Wayitare Dembe ntibyadukundira.

REBA HASI BIMWE MU BITEKEREZO BYATANZWE KU RUBUGA NKORANYAMBAGA RWA FACEBOOK KAYITARE AKORESHA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa