skol
fortebet

Kayitare Wayitare Dembe yavuze uburyo ariwe Mwami w’aba-Slay Queen yimika ShaddyBoo nk’umwamikazi we ashyiraho n’ibigomba kubaranga[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 25, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi nyarwanda Kayitare Emmanuel wamenyekaniye mu muziki ku izina rya Kayitare Wayitare Dembe yavuze ko ari we Mwami w’aba-Slay Queen animika ShaddyBoo nk’umwamikazi we.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020,nibwo umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe yagiranye ikiganiro na Afrimax maze ahamya ko ubu ari we Mwami w’aba-Slay Queen kuko ngo yabigizwe n’abakobwa beza basobanutse kandi bumva ibintu vuba bityo bituma ananirwa guhakana uwo mwanya yari ahawe.

Kayitare Wayitare Dembe muri iki kiganiro yatangiye asobanura umu-Slay Queen uwo ari we,aho yavuze ko umu-Slay Queen ari umukobwa wiyumva ko ari we,ari mwiza,ashoboye no gukora,ndetse akaba yanitandukanyije n’ababita IBYOMANZI,INDAYA n’ABANEBWE avuga ko ari ukubasebya.

Kayitare Wayitare Dembe yavuze ko ariwe Mwami w’Aba-Slay Queen bose bo mu Rwanda

Aha umunyamakuru yamubajije impamvu babita ariya mazina twavuze haruguru niba atari ukubera imyambarire yabo n’inzara zabo ndende bituma bavuga ko nta mirimo bakwikoza mu rwego rwo kutiyanduza cyangwa ngo bangize inzara zabo,Kayitare akaba yahise asubiza uyu munyamakuru ko ahubwo ko ziriya nzara ari zo zerekana ko ari abakozi kuko ngo utazitunga utazi gukora cyangwa udafungutse mu mutwe,ndetse akaba yanamutanzeho urugero ko we uwazimutiza umunsi umwe wonyine izo nzara n’ibyo baba basizeho byaba byamaze kuvaho.

Kayitare kandi yakomeje avuga ko Imana yabahaye umubiri n’uburanga ngo babikoreshe bagire ibyo bigezaho.Umunyamakuru yakomeje abaza uyu muhanzi niba Aba-Slay Queen bose babizi ko ari we Mwami wabo,maze asubiza agir’ati "Abatarabimenya babimenye ko ari njye Mwami wabo...kuko nasanze harimo icyuho".

Mu kamaro ke ku ba-Slay Queen nk’Umwami wabo,Kayitare yavuze ko ari ukubabwira uburyo bagomba kwitwara mu bu-Slay Queen bwabo kuko ngo abona aba-Slay Queen bagenda baba benshi ku buryo batagize umuntu ugomba kubabwira uko bagomba kubyitwaramo ibintu byaba bibi,ndetse abizeza ko kuba bamufite nk’umwami wabo ibintu bigiye kugenda neza .

Kayitare kandi akaba yanaboneyeho kugaragaza ibintu biranga umu-Slay Queen,aho yavuze ko agomba kuba afite IKINYABUPFURA,AKUNDA IGIHUGU CYE ndetse AFUNGUTSE no MU MUTWE.Hanyuma mu myambarire Kayitare Wayitare Dembe yavuze ko agomba ku yambaye ibintu akunze kandi ntawe bibangamiye,gusa yongeraho ko nanone nta washimisha abantu bose.

ShaddyBoo yimitse na Kayitare Wayitare Dembe amugira Umwamikazi w’Aba-Slay Queen

Ku bijyanye n’amafoto ashotorana abiyita aba-Slay Queen bifotoza Kayitare yavuze ko bagomba kwitwararika bakifotoza amafoto meza bambaye neza babererewe bakirinda kuba urugero rubi kuri barumuna babo,abasaba kwambara nk’abamikazi.

Ku bijyanye n’umwamikazi w’aba-Slay Queen uyu muhanzi yavuze ko amugize Shaddy Boo bitewe n’ibikorwa by’urukundo yagiye akora,kuko ngo kuba Umwamikazi bisaba kuba ufite ubumuntu n’urukundo kuri bose.

REBA HASI AMASHUSHO Y’INDIRIMBO KAYITARE WAYITARE DEMBE AHERUTSE GUSHYIRA HANZE BIKANAVUGWA KO ’SAFI na PLATINI’ NYUMA BAJE NO KUYIMUSHISHURA:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa