skol
fortebet

Kid Gaju yavuze uburyo Safi yubakiye izina ku bantu bapfuye anavuga ko azamutuma abahungu be amukubite ikiboko ku Nda

Yanditswe: Monday 20, May 2019

Sponsored Ad

skol

Kid Gaju yavuze ko yababajwe cyane na Safi Madiba kugera ubwo amugurije amafaranga akamwambura ,yaboneyeho kuvuga ko yabonye ntabushuti yagirana nawe kuko yasanze ntakamaro yamugirira yongeraho ko Safi nakomeza kujya amuvugaho nabi azamutumaho abahungu be bakamumuzanira akamukubita ikiboko kunda.

Sponsored Ad

Mu minsi yashize humvikanye intambara yamagambo hagati y’abahanzi 2 bahoze bafitanye umubano udasanzwe abo ni Kid Gaju ndetse na Safi Madiba.

Kid Gaju avuga ko Safi yari inshuti ye y’akadasohoka gusa yaje kumwangira ikintu kimwe ko ari indyandya mu bintu byose. Yahishuye ko yamufashije mu buntu byinshi bitandukanye nyuma yuko avuye muri Urban Boys ngo kubera ko nta buryo na bumwe yari afite bwo kwegera abantu bashobora kumugirira akamaro mu kazi ke ko kuririmba.

Ngo bimwe mu bintu yamufashije harimo nko kuba yaramuhuje n’abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’umuziki ,Abanyamakuru bakomeye ndetse ngo yajyaga anatemberana nawe akajya kumwereka uko umuziki wo muri Uganda ukorwa nk’umuntu wari usanzwe ahazi cyane.

Kid Gaju yakomeje yongeraho ko ibyo byose yamukorereye Safi nta neza yigeze amugaragariza kubera ko yamwerekaga uburyarya bwinshi kandi we yaramufashije muri buri kimwe nyenerwa nyuma kwigumura ku itsinda rya Urban Boys.

Mu kiganiro Safi aherutse kugirana n’Isango Star yavuze ko ntakintu apfa na Kid Gaju ndetse yongera guhishura ko amafaranga Kid Gaju avuga ko amurimo ntayo nayo azi ndetse yongera kwemeza ko ibi byose Kid Gaju ari kubikora mu buryo bwo kumwubakiraho izina kugirango avugwe mu itangazamakuru.

Mu kiganiro Sunday Night yagiranye na Kid Gaju yavuze ko adashobora kubakira izina kuri Safi Madiba wubakira izina ku bandi mu kimbo cyo gushaka izina rye [aha yavugaga ko yiyise Madiba izina ry’umuntu wapfuye] yamubwiye ko yarwanye uko ashoboye akubaka izina Tonado [izina Kida Gaju yiyise] yamusabye ko ahubwo yajya avuga macye ahubwo agaca bugufi akaza akagirwa inama kuko azikeneye.

Yagize ati” Njyewe sinshobora kubakira izina kuri Safi pee kuko siniyita amazina y’abantu bapfuye njyewe nitwa Tonado ahubwo azamenye iri zina ryanjye icyo risobanura[..] Safi simwishyuza amafaranga andimo gusa icyo nshaka kumubwira nuko yahemutse kandi narinziko ari inshuti yanjye ubu rero namusibye mu nshuti zanjye.”

Yakomeje avuga ko yamurwanyeho muri byinshi birimo kumuhuza na bamwe mu bakobwa bakundanye barimo Sacha ngo ibi byose yabikoraga kubera ko ari inshuti ye ngo ikindi bahuriraga mu rugo rwo kwa Kid Gaju aha yagize ati” Ni gute avuga ko atazi iwanjye ? gusa njyewe sinzi iwe kandi aha iwanjye niho yahuriye naba Sacha bigeze gukundana. Nta kiza yanyeretse uretse kuntembereza mu tubari two mu mujyi wa Kigali.”

Kid Gaju yasoje ikiganiro asaba Safi gudakomeza kuba ikiganiro muri rubanda kuko ntanibikorwa afite kuri ubu byamuvugira Ati” Aheruka Hit namwandikiye natuze kuko ubu njyewe mfite ‘Nzirikana’ irimo kumvugira nawe arabizi ,Aha umunyamakuru yamubajije Hit afite maze amubwira ko ari ‘Kontwari’ ahita amusubiza ngo ‘ Ese niyo mpamvu yamamagaye ninjoro saa 2 ,bisobanuye ko yarari kuri kontwari ari kunywa inzoga natuze kuko gutyo nakomeza nzamutumaho abahungu banjye bamunzanire mukubite ikiboko kunda.

Ati “Nabonye Interview ye arimo gusuzugura njyewe Kid Gaju uzamubwire ngo kuba ndi Kid Gaju ni ibintu narwaniye nubu nyirwanira ntabwo ndi mu bantu bashaka abandi ngo babaterure […] Mu bantu bari muri ‘League’ yanjye ngomba guhangana nabo cyangwa gushakiraho inzira Safi ntarimo ,ibyo uzabimumbwirire ngo ntazongere gutekereza ikintu nkicyo cy’amafuti [..] kuko niyongera gutekereza nabi nzamutuma abahungu banjye bamunzanire mukubite ikiboko kunda.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa