skol
fortebet

Kidum kubera ibirori yakorewe n’abafana be byatumye atekereza kucyemezo yafashe cyo kutazongera gukorera ibitaramo mu Rwanda no Burundi

Yanditswe: Sunday 10, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Jean Pierre Nimbona [Kidum],ukunzwe cyane mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba cyane mu Burundi no mu Rwanda yahishuye ko agiye kongera gutekereza ku cyemezo yafashe cyo kutongera gukorera ibitaramo muri ibi bihugu 2.

Sponsored Ad

Ibi Kidum Kibido usanzwe wibera muri Keny yabitangaje nyuma y’uko akorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 45 y’amavuko.

Uyu muhanzi ku wa 09 Ugushyingo 2019, yashyize amafoto menshi kuri konti ye ya instagram ayaherekeresha ubutumwa bumenyesha ko agiye kwicara agatekereza ku cyemezo yari yafashe cyo kudakorera ibitaramo mu Rwanda no mu Burundi.

Ati “…Ndashaka gushimira abafana banjye bose. Ejo (Kuwa Gatanu) wari umunsi w’agaciro kuri njye ubwo nagiraga isabukuru y’imyaka 45 y’amavuko. Ngomba kuza kwicara nkongera gutekereza ku mwanzuro wanjye wo gukorera ibitaramo i Burundi no mu Rwanda urukundo mbakunda rurakomeye. Ndabashimiye.”

Kidum avuga ko yatunguwe n’uburyo abafana be bamukoreyemo ibirori by’isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 45 y’amavuko. Avuga ijoro ryo ku wa Gatanu ryabaye iry’urwibutso kuko yagize ibihe byiza abifashijwemo n’inkoramutima ze basangiye umutobe n’umutsima.

Kuwa 16 Nzeri 2019 Kidum yabwiye BBC ko kuva mu Ukuboza 2018 yangiwe gutaramira mu Rwanda hafi inshuro eshatu ariko ko atifuje kubitangaza.

Mu ijoro ryo kuwa 14 Nzeli 2019 Kidum yanditse ubutumwa burebure bwuzuye agahinda agaragaza ko ashengurwa no kuba abuzwa gutaramira mu Rwanda no mu Burundi aho afite abakunzi yataramiye igihe kirere.

Icyo gihe Kidum yavuze ko yafashe umwanzuro wo kutazongera gukorera ibitaramo mu Burundi no mu Rwanda. Ati “Uyu munsi mfashe akarahuko. Sinzongera gutaramira mu gihugu cyange cy’amavuko ari cyo u Burundi yewe n’igituranyi cyacyo ari cyo u Rwanda.”

Ibitekerezo

  • Kidumu akwiye kujya avuga yabanje gutekereza neza akareka kwitiranya iwabo no mu Rwanda ataje ntacyo duhomba ntamfashanyo aba azanye hano nareke kwishongora abamukeneye bazatege bamusange aho ali

    Kidumu akwiye kujya avuga yabanje gutekereza neza akareka kwitiranya iwabo no mu Rwanda ataje ntacyo duhomba ntamfashanyo aba azanye hano nareke kwishongora abamukeneye bazatege bamusange aho ali

    Kidumu akwiye kujya avuga yabanje gutekereza neza akareka kwitiranya iwabo no mu Rwanda ataje ntacyo duhomba ntamfashanyo aba azanye hano nareke kwishongora abamukeneye bazatege bamusange aho ali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa