dnd

Kim Kardashian yishimiye byimazeyo ibirori yakorewe n’abo mu muryango we munsi we w’amavuko

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 22 October 2019 Yasuwe: 1475

Icyamamarekazi mu mideli no mu bushabitsi butandukanye Kimberly Noel Kardashian West wamamaye nka Kim Kardashian yishimiye byimazeyo ibirori yakorewe n’abo mu muryangowe ku munsi we w’amavuko yujujeho imyaka 39.



Kim Kardashian ni umushabitsi ushora imari ye mu bucuruzi. Afite televiziyo muri Amerika imwinjiriza agatubutse binyuze cyane cyane mu kiganiro akorana n’abo mu muryango we kitwa ”Keeping Up with the Kardashians”. Ni umukinnyi w’ama filime akaba n’umunyamideri wabigize umwuga umaze kwambika ibyamamare byinshi birimo na Paris Hilton.

Ni umugore w’umuraperi Kanye West, bafitanye abana bane. Ku nkuta nkoranyambaga ze yagaragaje ko abavandimwe be muri ibi birori bamwitayeho. Hari amashusho yashyize hanze agaragaza ukuntu murumuna we Kylie Jenner ari we wamwitayeho ku bijyanye n’ibirungo by’ubwiza.

Ibi birori byabereye mu nyubako ya Kris Jenner iherereye ahitwa La Quinta. Uyu mugore wa Kanye West yagaragaje ko ibi birori byamushimishije kuko byahuriranye n’imyaka itanu amaranye n’umugabo we bafitanye abana bane Ati”ndanyuzwe nshimishijwe nuko abana bane bose bahari ni umubare nkunda.“

Yakomeje avuga ko ashimishijwe no kuba abo mu muryango bitabiriye ibi birori avuga ko ubaye umunsi udasanzwe.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Akazi Meghan Markle na Prince Harry bagiye gusimbuza kuba I Bwami kamaze...

Ibinyamakuru byose byo mu Bwongereza biri kugaruka cyane ku gikomangoma...
20 January 2020 Yasuwe: 2859 0

VIDEO: Tuyishime Prisca witabiriye Miss Rwanda avuye ku musozi wa Kanyarira...

Amajonjora yibanze mu Irushanwa ryo gushaka Umukobwa uhiga abandi mu Bwiza,...
19 January 2020 Yasuwe: 5138 2

Reba abakobwa 20 b’ikimero bemerewe guhagararira Umujyi wa Kigali muri Miss...

Nyuma yo kuzenguruka mu ntara enye z’U Rwanda mu majonjora yibanze yo...
18 January 2020 Yasuwe: 4782 2

Impinduka zitunguranye muri Miss Rwanda i Kigali[VIDEO]

Mu majonjora yibanze y’Irushanwa rya Missrwanda yazengurutse i Ntara zose,...
18 January 2020 Yasuwe: 3533 0

Reba Ubwiza bw’Abakobwa bitabiriye Miss Rwanda i Kigali[VIDEO]

Nyuma yo kuzenguruka mu ntara enye z’U Rwanda mu majonjora yibanze yo...
18 January 2020 Yasuwe: 4028 0

Umuherwe wari umaze imyaka mu rukundo na Rihanna batandukanye

Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna uri mu banyamuziki...
18 January 2020 Yasuwe: 5075 1