skol
fortebet

Kina Music yasubije abavuga ko igitaramo cya Knowless na Melodie cyahombye

Yanditswe: Friday 19, Jan 2018

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Kina Music buhagarariwe na Ishimwe Clement yavuze ko nta gikuba cyacitse mu gitaramo Knowless yafatanyijemo na Bruce Melodie cyabereye muri Kigali Convention Center kuwa 17 Ukuboza 2017.
Clement wavuze mu izina rya bose, yatangaje ko igitaramo cyakozwe atari mu rwego rwo gupima uko umuhanzi we ahagaze (Knowless Butera) nk’uko byavuzwe nyuma y’igitaramo.
Yavuze ko ari igitaramo cyatekerejweho na kompanyi ebyiri; ireberera inyungu za Knowless Butera n’indi ireberera inyungu (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Kina Music buhagarariwe na Ishimwe Clement yavuze ko nta gikuba cyacitse mu gitaramo Knowless yafatanyijemo na Bruce Melodie cyabereye muri Kigali Convention Center kuwa 17 Ukuboza 2017.

Clement wavuze mu izina rya bose, yatangaje ko igitaramo cyakozwe atari mu rwego rwo gupima uko umuhanzi we ahagaze (Knowless Butera) nk’uko byavuzwe nyuma y’igitaramo.

Yavuze ko ari igitaramo cyatekerejweho na kompanyi ebyiri; ireberera inyungu za Knowless Butera n’indi ireberera inyungu z’umuhanzi Bruce Melodie.Ni mu kiganiro yahaye Isango Star aho Clement yagize ati :”Ntabwo ari njyewe kubera y’uko iriya concert yari ihuriwemo n’abantu babiri(Kina Music na Cretivia ihagarariye Bruce Melodie) nibo bakoze iyo concert.Icyo yari igamije n’uko abantu bari kwishima kuri uriya munsi.”


Igitaramo cyari cyateguwe na Kina Music cyitabiriwe mu buryo butavuzwe rumwe, abanyamakuru bigizwayo.

Kubijyanye no kuba nta bantu benshi bitabiriye igitaramo cyabo, yasubije ko byoroshye kubara umubare w’abafana kurusha uko havugwa ibintu bitakorewe igenzura.Yemeranyije n’abavuga ko umubare utari uhagije ariko nanone ngo abagiyeyo si bacye akurikije uko yabibonye.

Yagize ati :” Ahaaa ubu ng’ubu biroroshye kureba imibare y’abantu bitabiriye igitaramo.Ntabwo navuga ko imibare yari hejuru cyane, ntabwo abantu bari buzuye Salle nta n’ubwo bari benshi nkabo twari twiteze ariko abantu baraje.Nta kintu na kimwe ndiguhimba hano.Guhomba ntabwo twahombye ikindi kandi no guhomba ni kimwe mu bigize Business(Bizinesi) bitubayeho ntabwo byaba ari ikibazo.”

Abajijwe niba bazongera gutegurira igitaramo muri Convention Center kandi nta bantu benshi bitabiriye igitaramo cyabo, yunganiwe na Tom Close bari kumwe mu kiganiro ubwo yamurikaga indirimbo ye nshya yise ‘Naba Umuyonga’ yasohanye n’amashusho yayo.

Tom Close avuga ko nka Kina Music abarizwamo bazakomeza gukorera ibitaramo muri Salle nini ‘tuzakomeza kuko ntabwo twatangiriye ku muntu umwe wenda ngo tube tugeze kuri batanu, salle zisanzwe zuzura.’

Kubwa Tom Close ngo hari impamvu nyinshi zishobora gutuma ikintu kitagenda neza uko cyateguwe, avuga ko hari igihe umuntu ashobora guhura n’ibibazo noneho abantu runaka bagahita bazamura n’ikindi kibazo bajyaga bamubonaho ariko bataragihishuye mbere y’uko ahura nibyo.

Ishimwe Clement avuga ko bidakwiye kuvuga ko igitaramo bateguye cyabuze abakitabira, ngo ni ugusuzugura n’abandi bafana bakitabiriye n’umutima wabo wose.

Ku bijyanye n’itangazamakuru ryabangamiwe mu gukora inkuru kuri iki gitaramo, Clement we avuga ko ubwo bateguraga igitaramo hari abanyamakuru n’ibinyamakuru byafashishije mu gutegura no ku cyamamaza akaba ari nabo bari bafite uburenganzira busesuye bwo gukora no gufata amashusho y’icyo gitaramo.

Avuga ko ari ikibazo bamaze no kucyemura n’abo banyamakuru kuburyo byarangiye biyunze.Yavuze kandi ko indirimbo Knowless yakoranye na Bruce Melodie bise ‘Deep In Love’ mashusho yayo agiye kujya hanze vuba.

Knowless yafatanyije na Bruce Melodie mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Centre ku itariki ya 17 Ukuboza 2017.

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye iki gitaramo bagaragaje agahinda batewe n’uburyo basuzuguwe n’abateguye iki gitaramo; ngo byageze naho hashyirwaho umusore w’ibigango ushinzwe kureba umuntu wese winjira.

Mu banyamakuru barenga 70 bakora mu gisata cy’myidagaduro mu Rwanda, batanu gusa nibo bagaragaye muri icyo gitaramo.Abanyamakuru babiri ba Radio Flash, babiri ba RBA n’undi umwe ukorera ikinyamakuru kigenga(uyu nawe yabacunze ku jisho arinjira) nibo bashije kwinjira.

Ibitekerezo

  • Rwose ikibazo clement na Knowles bafite sicyabafana ariko bafite ubwiyemezi bukabije nibicishe bugufi nka Dr Tom close naho ibyo avuga ngo igitaramo cyateguwe na company none c company ntiyohereje umuhanzi?? Iyo yohereza Tom c akareba ko kititabirwa iyo ambassador ahagarariye igihugu cye nabi ahesha isura mbi igihugu cye! Yewe knowless we wikomeza kigaragaza ko uri knowless ba knowfull basi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa