skol
fortebet

Kizito Mihigo yakomoje ku ndirimbo ‘Mu buroko’bivugwa ko ariwe yahimbiwe akiri muri gereza

Yanditswe: Tuesday 13, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Kizito Mihigo yavuze ko uwo umuhanzi wayiririmbye atamuzi gusa nanone ko bishoboka ko yaba ariwe watumye agira inganzo [Inspiration] yo kuyikora.

Sponsored Ad

Mu mpera z’umwaka wa 2014 mu kwezi k’Ugushyingo nibwo hasohotse indirimbo yitwa ‘Mu buroko’y’umuhanzi Social Mula ikubiyemo amagambo avuga ku muntu wajyanye muri gereza gusa nyuma akaza kwiyakira akemera icyaha akaboneraho no gusaba imbabazi umuryango we ndetse n’ishuti ze.

Iyo ndirimbo ikimara kujya hanze byavuzweho uyu muhanzi yaba yarayandikiwe na Kizito Mihigo wari ufunzwe kubera amagambo yayumvikanagamo ajya guhura neza n’ubuzima bw’uyu munyamuziki Kizito.

Mu biganiro Social Mula yagiye agirana n’itangazamakuru yavugaga ko iriya ndirimbo ntahantu ihuriye n’ubuzima bwa Kizito Mihigo ndetse akavuga ko nawe byamujemo gutyo akahita ayihimba.

Muri iyo ndirimbo humvikanagamo amagambo agira ati “ Mwenyemari aba aramfungishije ngo sinamubera umukwe [..] Umutima wanjye uhora uremerewe ,ubwenge bwanjye bwo busa n’ubwigendeye ndiririmbira nkiyumva mutabare […] nta n’ inyoni itamba hano mu buroko byakugora kumbona nseka nshyize impumpu ,umuryango wanjye mu mbabarire murabizi ko mbakunda nubwo mwishwe n’irungu”

Gusa Social Mula yavuze ko iriya ndirimbo ntaho ari igitekerezo cye ndetse naho ihuriye n’ubuzima bwa Kizito Mihigo.

Mu kiganiro Kizito Mihigo yagiranye na Sunday Night yavuze ko iyo ndirimbo atayizi ndetse n’uwo muhanzi gusa yongeraho ko nyuma ko avuye muri Gereza yagerageje kumva zimwe mu ndirimbo nyarwanda akaza gukunda indirimbo ye yise ‘Ku ndunduro’

Yagize ati” Iyo ndirimbo sinagize amahirwe yo kuyimenya ndetse n’umuhanzi muri icyo gihe gusa byanashoboka ko arinjye wamuhaye [inspiration] yo kuyikora."

Kizito yasoje avuga ko ahubwo uwo muhanzi hari indirimbo ye aherutse kumva yakunze yise Ku ndunduro aho yavuze ko iyo ndirimbo yayikunze cyane ari umusore ufite impano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa