skol
fortebet

KNC yasubije abibabajije ku kuba yarahaye akazi Mwiseneza Josiane

Yanditswe: Thursday 31, Jan 2019

Sponsored Ad

Umunyamakuru akaba na nyiri Radio na TV1 Kakoza Nkuliza Charles yavuze ko yahaye akazi Mwiseneza Josiane kubera ko ari icyamamare ndetse atigeze amuha ruswa iyo ari yo yose nkuko bamwe bagiye babitangaza.

Sponsored Ad

KNC ukundwa na benshi kubera kuvugisha ukuri cyane, mu kiganiro cyo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Taliki ya 31 Mutarama 2019,yabwiye abantu ko Radio na TV1 yita ku kwamamara k’umuntu ndetse n’impano ye,badashyigikira ruswa n’ikimenyane nkuko rubanda bamwe babikeka.

Yagize ati “Twebwe hano ibyo dukora,dushingira ku mpano ndetse no kwamamara k’umuntu.Ntabwo tuvana amafaranga mu ngengo y’imari ya Leta.Ariko niba ufite mwene wanyu nubwo yaba ashoboye ukamuha akazi bitaciye mu nzira y’amategeko ntabwo aba akarimo agakwiye.”

KNC aherutse gutangaza ko yiteguye guha akazi Mwiseneza Josiane kubera ubudasa yagaragaje mu irushanwa rya Miss Rwanda y’uyu mwaka aho yafashe umwanzuro wo kuza guhangana n’abakobwa b’I Kigali aturutse mu cyaro.


KNC yavuze ko yahaye Mwiseneza Josiane akazi kubera ko ari icyamamare

Ibitekerezo

  • kamuhe rwose ko TV ari iyawe se ariko ntagishamaje mbona kuri josiane rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa