skol
fortebet

Korede Bello yavuze uburyo abantu bakwiye kurekera gusaba Imana amafaranga

Yanditswe: Thursday 28, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi wo muri Nigeria umaze gukundwa n’abatari bake ku mugabane wa Afurika,Korede Bello, yasabye abantu ko bahagarika ibyo kwirirwa basaba Imana amafaranga kuko atari Bank y’igihugu.

Sponsored Ad

Hari mu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa Instagram akurikirwaho n’abagera kuri 3 700 000, yavuze ko abantu badakwiye kwirirwa batakambira Imana ngo ibahe amafaranga ahubwo ko bakwiye guhaguruka bagakora bitewe n’impano zitandukanye bafite.

Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yagize ati:” Ahari dukeneye guhagarika gusaba Imana amafaranga, Imana ntabwo itanga amafaranga ahubwo itanga ubushobozi bwo kuyakorera, Imana iguha impano, Imana iguha agaciro n’ibindi wabyaza amafaranga.”

Yakomeje agira ati :”Kandi ntekereza ko mugomba kureka no gusaba amafaranga abantu ahubwo mukwiye kubabaza ibyo mwabakorera bakayabaha. Baza abantu ibibazo wabafasha gukemura, ikintu wabafasha gukora ku buryo bikubyarira amafaranga biturutse ku gaciro baguha bakanagaha ibyo wabakoreye. Mukwiye kurekera gusaba Imana amafranga…Ese Imana ni Central Bank? ”

Nkuko urubuga rwa Wikipedia rubigaragaza, Korede Bello yavukiye muri Nigeria ahagana mu 1996, ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuhanzi wo mu njya ya R&B, Afrobeats, hip hop na pop, yatangiye gukora umuziki mu 2009 akaba akorera mu nzu itunganya umuziki ya Mavin Records iri mu zikorerwamo n’abahanzi bakomeye muri Nigeria imaze kuba ikimenyabose muri muzika.

Ibitekerezo

  • Imana yaravuze mukomange muzakingurirwa musabe muzahabwa nizo banques uvuga ni z Imana. SONGA MBELE

    Inama ugiriye abantu niyo.Yesu atwigisha uko tuzajya dusenga Imana,ntabwo yavuze ko tuzajya tuyisaba ubukire,ahubwo yatubwiye gusaba Imana ngo izane Ubwami bwayo.Niyo mpamvu tuyibwira buri munsi ngo "Ubwami bwawe nibuze".UBWAMI bw’Imana,nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,ni Ubutegetsi bw’Imana buzaza ku Munsi w’Imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu.Nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga,Imana izaha ubutegetsi bw’isi yose YESU,ahindure isi Paradizo.Ikibabaje nuko Pastors babeshya abantu ngo barabasengera ngo babone Ubukire,Fiyanse,Visa yo kujya hanze,Akazi keza,etc...Nyamara baba bagamije ko babaha amafaranga.Tujye twisengera,dusabe Imana ko Ubwami bwayo buza,yuko Izina ryayo ryezwa,yuko ubushake bwayo bukorwa mu isi nkuko bukorwa mu ijuru,iduha ibyo kurya,etc...Nusaba Imana ubukire,imodoka,etc...ntabwo izakumva,kubera ko itubuza gukunda ibyisi nkuko 1 Yohana 2:15-17 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa