skol
fortebet

Ku munsi w’irayidi Diamond yerekanye amatuza n’inda bitera benshi kuyakunda ndetse bagenda banayavugaho amagambo atandukanye[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 25, May 2020

Sponsored Ad

skol

Icyamamare mu njyana ya Bongo Flava mu gihugu cya Tanzanie witwa Nasibu Abdul Juma Issack ejo ubwo abayisilamu basozaga ukwezi kwa ramadhan yashyize hanze amafoto yakuyemo umwenda we wo hejuru abantu barayakunda cyane ndetse bashyiraho ubutumwa butandukanye.

Sponsored Ad

Ni amafoto atandukanye yifotoje ari mu bwogero, amwe ahagaze andi ameze nkuri gusimbuka gusa bimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania byibajije impamvu nk’umuhanzi nawe ubarizwa mu idini ya Islam atahisemo kwikwiza mu gihe cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, kugirango abashe kudashimisha umubiri we ndetse kuzamura ibyifuzo by’umubiri kimwe n’abandi basengera mu idini ya Islam.

Abafana bamwe bahuje idini n’uyu muhanzi bagaragaje ko batishimiye imyitwarire y’uyu muhanzi yica amategeko y’idini yabo, gusa yo kwishimira amafoto meza y’umuhanzi wabo bagiye bavuga yari akwiye kureka igihe gitagatifu kikarangira akabona kugaragaza amafoto yerekana ibice by’umubiri we birimo amatuza n’inda biriho tatuwaje.

Mu minsi iri imbere biteganijwe ko Diamond Platnumz n’umuryango we bazakira umubyeyi w’abana be babiri Zari Hassan ku busabe bwa nyina Sandrah Dangote wavuze akumbuye abuzukuru be babiri bari bamaze imyaka ibiri babana na Mama wabo muri Africa y’epfo.

REBA AMAFOTO DIAMOND YASHYIZE HANZE:


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa