skol
fortebet

Kubera uburanga bwa Wema Sepetu bwatumye umusore wo muri Oman watwaraga indege abireka

Yanditswe: Friday 01, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umusore wakoraga akazi ko gutwara indege muri Oman, Danzak yavuye ko yavuye kuri aka kazi atangira gukora umuziki mu rwego rwo kuzahura na Wema Sepetu avuga ko akunda bizira uburyarya.

Sponsored Ad

Danzak utuye muri Oman yavuze ko akunda Wema Sepetu kandi ko uyu mukobwa na we abizi ko amukunda. Mu mezi make ashize, byagarutsweho cyane mu itangazamakuru rya Tanzania ko haba hari umubano w’ibanga hagati ya Danzak na Wema Sepetu gusa birangira nta ruhande rugize icyo rubitangazaho.

Mu kiganiro na Bongo 5, Danzak avuga ko kugeza ubu atarabasha kwegerana na Wema Sepetu nk’abantu bakundana nk’uko byatangajwe mbere ariko ko amukunda kandi na we abizi.

Ati “ Byigeze kuvugwaho mbere, ni inshuti yanjye nziza kandi ndamukunda. Turi kumwe cyane, tujya tumarana igihe kinini gusa sinzi ngo mu minsi iri imbere. Icyo nababwira gusa ni uko ubu ari umuntu wanjye wa hafi kuko nanjye ndabishaka kuko arazwi,”

Yakomeje agira ati “ Abantu baramukunda cyane, uretse kuba turi inshuti kandi dukundana, ndetse n’abafana be barankunda. Ibyo mubona mu makuru si ko kuri. Gusa bashyire umutima hamwe, Danzak ntashobora guhemukira Wema. Umuziki uraduhuza cyane nta handi nari guhurira na we hatari muri ibi ariko nanjye nari nsanzwe mbikunda.”

Abajijwe ahazaza he na Wema, Danzak yavuze ko hari ibyumviro byiza ku mubano wabo bombi kuko ngo Wema ni “ umuntu mwiza, kuva na mumenya ndamukunda, nkunda uburyo abaho mu buzima bwe.”

Danzak kuri ubu amaze gukora indirimbo eshatu; Machejo, Fallin’ na Kichaa.Ni kenshi yagiye agaragara yasohokanye na Wema Sepetu, bigakemangwa ko baba bakundana.

Ni mu gihe ibi nta gitangaza kirimo cyane ko uyu mukobwa yakundanye n’abandi bazwi cyane nka Idriss Sultan na Diamond Platnumz ndetse na Ali Kiba bose bazwi muri Tanzania.

Ibitekerezo

  • Ntabwo ari urukundo ahubwo ni ibyo bita "coup de foudre".Nibamara kuryamana azamuta nkuko na Diamond yamutaye bamaranye igihe.Ibyateye bita ngo "bari mu rukundo" bishirira mu kuryamana.
    Nubwo abantu Millions and millions z’abantu basambana,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Iyo urebye usanga abantu basuzugura Imana mu rwego rwo gushaka Kwishimisha.Ariko ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa