skol
fortebet

#Kwibuka:Reba urutonde rwa bamwe mu bahanzi nyarwanda bari ibyamamare bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Tuesday 09, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Umwaka wa 1994 ntuzibagirana mu mateka y’Abanyarwanda n’Isi yose kubera Jenoside yakorewe Abatutsi yawubayemo.

Sponsored Ad

Mu bishwe muri Jenoside harimo n’abari abahanzi b’indirimbo zagiye zikundwa na benshi kandi n’ubu zigifasha benshi.

Biragoye kurondora amazina y’abahanzi bishwe muri Jenoside uko yakabaye kuko uretse abari bazwi cyane kurusha abandi bitewe n’aho bakoreraga ubuhanzi bwabo hari abandi batarashyirwa ahagaragara cyangwa amazina yabo akaba azwi na bamwe. Muri abo hari nk’ababarizwaga mu matsinda, amatorero na korali zo hirya no hino mu Rwanda.

Gusa, uko iminsi igenda iza ni ko urutonde rw’abahanzi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi rugenda rugaragazwa, uko ubushakashatsi bugenda bukorwa cyangwa abantu bibukiranya.

Bamwe mu bazwi bishwe icyo gihe ni Sebanani Andre wari umucuranzi n’umuririmbyi muri Orchestre Impala akaba yari azwi no mu ikinamico kuri Radio Rwanda aho yakinaga mu itorero Indamutsa. Yanaririmbye ku giti ke indirimbo zitari nke harimo iyitwa ‘Karimi ka shyari’, ‘Mama Munyana’ n’izindi.

Sebanani yasize umugore we Mukamulisa Anne Marie ariko yaje kwitaba Imana muri Nzeri mu 2015. Abana 4 bari bafitanye bose kandi babashije kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Irindi zina riza imbere mu bahanzi bazize Jenoside, ni Rugamba Sipiriyani uzwi cyane mu ndirimbo nyinshi hamwe n’Amasimbi n’Amakombe.

Bivugwa ko ubwo Rugamba yicwaga muri Jenoside mu 1994 yari kumwe n’abandi baririmbyi be kimwe n’abagize umuryango we.

Bizimana Loti wari uzwi mu ndirimbo ‘Nsigaye ndi umuzungu’ na ‘Nta munoza’, na we yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muririmbyi ubuhanzi bwe mu ndirimbo bwari bushingiye ku gushyenga ariko bugaha impanuro abantu. Mu buzima busanzwe ngo yari umuntu ukunda gushyenga n’ubundi.

Urutonde rw’abahanzi bari bakomeye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruzaho na Karemera Rodrigue nk’umwe mu bari ibihangange by’umuziki mu baririmbaga ku giti cyabo. Nyakwigendera azwi mu ndirimbo ‘Kwibuka’, ‘Ubarijoro’ n’izindi.

Karemera yari afite umuhungu witwa Iradukunda Valère Karemera na we w’umunyamuziki, uyu yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘La Conta’ [Ihorere Munyana], yayihimbiwe n’umubyeyi we mu 1990.

Uwimbabazi Agnes we yari umugore wa Bizimungu Dieudonne bakaba baranaririmbanaga. Ijwi rye ryumvikana mu nyikirizo y’indirimbo ‘Munini yaje’.

Gatete Sadi yari azwi muri Orchestre Abamararungu. Iyi ni yo yaririmbye indirimbo nka ‘Ijambo ry’uwo ukunda’, ‘Julienne’ ‘Urugo rw’umugabo’ n’izindi.

Rugerinyange Eugene na we yazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Ingeli.

Murebwayire Mimir yaririmbaga muri Orchestre Les Citadins. Iyi izwi mu ndirimbo nka ‘Ancilla’, ‘Rugori Rwera’ n’izindi. Undi muhanzi ni uwitwa Emmanuel Sekimonyo wari umuhanzi ku giti ke.

Uretse abahanzi ku giti cyabo n’abaririmbaga mu matsinda, hari n’abandi bari bazwi mu makorali nka : Iyamuremye Saulve wabarizwaga muri Korali Indahemuka, Rwakabayiza Berchmas na Kayigamba Jean de Dieu baririmbaga muri Chorale de Kigali, Kalisa Bernard, waririmbaga muri Chorale Ijuru n’abandi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nta wibwiraga ko u Rwanda ruzongera kuzanzamuka mu buhanzi ngo rwongere rugire abacuranzi n’umuziki rufite ubu.

Mu kwiyubaka u Rwanda rwagize mu myaka 25 ishize, nta wabura kuvuga ko no muri muzika hari byinshi byakozwe kandi bitanga icyizere ko ejo hazaza hazaba ari heza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa