skol
fortebet

#Kwibuka26:Knowless Butera yashyize hanze ifoto y’umuryango we n’itariki biciweho muri Genocide yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Thursday 16, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzikazi Butera Knowless yunamiwe umuryango we wishwe muri Jenoside ku itariki nk’iyi 15 Mata .

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Knowless yunamiye umuryango we wishwe ku itariki ya 15 Mata 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati“15.04.1994. Umuryango ndawibuka(bigaragazwa na buji yashyizeho), ndacyawukunda kandi ndabakumbuye.”

Butera Knowless ubwo yashyiraga ibi kuri Instagram yifashishije ifoto y’umuryango we iherekezwa n’urutonde rw’amazina agera kuri 13 avuga ko arimo kubibuka.

Knowless yunamiye ndetse anibuka umuryango we wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyuma y’uko ku wa mbere tariki ya 13 Mata 2020 mu Rwanda hasojwe icyumweru cy’icyunamo ariko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikaba bigikomeje mu gihe cy’iminsi 100.

U Rwanda ruribuka ku nshuro ya 26 Jenosie yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu minsi ijana gusa yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni imwe zishwe amahanga arebera.

Knowless yunamiye umuryango we bishwe kuri iyi taliki mu 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa