skol
fortebet

Kylie Jenner yongeye gutuma benshi bacika ururondogoro kubera ifoto yashyize hanze

Yanditswe: Thursday 27, Jun 2019

Sponsored Ad

Umucuruzi kabuhariwe akaba n’umunyamideli w’icyamamare Kylie Jenner,yongeye kugaruka cyane mu mitwe y’abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru kubera ifoto yashyize hanze yambaye bitandukanye n’uko yari asanzwe.

Sponsored Ad

Kylie Jenner w’imyaka 21,akurura benshi mu bagabo kubera imiterere y’umubiri we,yaraye ashyize hanze ifoto igaragaza imiterere ye yambaye akenda ko koga hejuru k’ibara ry’icyatsi mu gihe hasi yari yambaye ipantalo igaragaza string yari yambariyeho bituma benshi bacika ururondogoro aho abarenga miliyoni 6 bayikanzeho like.

Kylie Jenner usanzwe ari mwenese wa Kim Kardashin na Khloe ni umwe mu bantu bato ku isi batunze miliyari y’amadolari nkuko ikinyamakuru Forbes giherutse kubitangaza.

Ubusanzwe Kylie Jenner akunze gushyira hanze amafoto akabije gukurura abagabo cyane ariko kuri iyi nshuro yari yambaye bisanzwe gusa iyi foto ye yasakaye hose benshi bavuga ku bwiza bwe.Kylie Jenner akundana na Travis Scott baherutse no kubyarana umwana bise Stormi.


Iyi foto ya Kylie Jenner yatumye benshi bongere kuvuga menshi

Ibitekerezo

  • Ariko se kuki abantu basigaye bumva ko ubuzima gusa ari "ukwishimisha" no gushaka amafaraga gusa?Muli Matayo 6:33,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana".Usanga ibyo ntacyo bibwiye abantu.Bumva ko ubuzima gusa ari: Shuguri,amafaranga,akazi,shuguri,etc...ibyarekeye Imana ntacyo bibabwiye.Ariko muli 1 Yohana 2:15-17,hasobanura neza ko abibera mu byisi batazabona ubuzima bw’iteka.Bisobanura ko iyo bapfuye biba birangiye batazazuka.Kwishimisha gusa hanyuma ukazabura ubuzima buhoraho,ni ukutagira ubwenge bwuzuye (lack of wisdom).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa