Lady Gaga yahishuye agahinda aterwa no kuba yarafashwe ku ngufu inshuro ebyiri zose

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 7 January 2020 Yasuwe: 1973

Umuhanzikazi Lady Gaga mu gahinda kensi yahishuye ukuntu yafashwe ku ngufu inshuro ebyiri zose ubwo yari afite imyaka 19 bikamuviramo ingaruka zikomeye zirimo n’ihungabana.



Ibi yabitangaje mu kiganiro ” Oprah’s 2020 Vision : Your Life in Focus Tour ” gikorwa n’umunyamakuru w’icyamamare Oprah Winfrey aho atumira ibyamamare mu ngeri zitandukanye.

Stefani Joani Angelina Germanotta w’imyaka 33 y’amavuko wamamaye ku izina rya ‘Lady Gaga’ ahishura bimwe mu byaranze ubuzima bwe akiri muto.

Yagize ati “Nafashwe ku ngufu inshuro ebyiri mfite imyaka 19 ndetse binantera ihungabana. Nyuma y’ibyo naje kuba icyamamare nkajya nzenguruka isi, nkava mu cyumba cya Hoteli nkajya mu igaraji, nkava mu modoka ihenze nkajya ku rubyiniro. Ntatangiye guhura n’ububabare mu mubiri wajye wose.»

Lady Gaga kandi yagarutse kandi ku kuba yaricujije indirimbo yemeye gukorana n’umuhanzi R. Kelly kuri ubu umaze iminsi ari mu nkiko kubera ibyaha ashinjwa byo gusambanya abana maze avuga ko yumva atewe isoni nayo ndetse ko agiye kuzayisibisha ku mbuga zose.

Iyi ndirimbo yitwa ‘Do What You Want’ Lady Gaga yayikoranye na R. Kelly muri 2013. Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize nibwo yanditse kuri Twitter ye avuga ko agiye kuyisibisha ku mbuga zose za internet kuko yumva ari igisebo kuba yarahuriye mu ndirimbo n’umuntu wabaye ruharwa mu gusambanya abana no kubafata ku ngufu.

Iki kiganiro cya Oprah Winfrey bteganyijwe ko kizajya kinyuramo ibyamamare bitandukanye ndetse vuba hakazanyuraho Tina Fey, Jennifer Lopez, Michelle Obama n’abandi mu bihe bitandukanye.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagize icyo ivuga kuri...

Uwase Aisha ni umunyarwandakazi wimyaka 19 y’Amavuko akaba ari mubahatanira...
28 January 2020 Yasuwe: 4880 0

Bebe Cool yatengushye umugore we

Umuhanzi wo muri Uganda Moses Ssali wamamaye nka Bebe Cool ubusanzwe...
28 January 2020 Yasuwe: 3615 0

Umurungi Sandrine wahatanye mu irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda agiye...

Umurungi Sandrine wahatanye mu irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2019,...
27 January 2020 Yasuwe: 4563 1

Mama wa Wema Sepetu yikomye abakumeza kugenda bamubaza ku myitwarire...

Umubyeyi wa Wema Sepetu witwa Mariam Sepetu, yikomye abantu bantu bakomeza...
27 January 2020 Yasuwe: 1581 0

Rihanna nyuma yo gutandukana n’umuherwe wamurishaga iraha,Drake niwe wahise...

Rihanna birakekwa ko nyuma yo kuva mu rukundo n’umuherwe Hassan Jameel,...
26 January 2020 Yasuwe: 4148 0

Ntagahora gahanze,Platini avuga ku isenyuka ry’itsinda rya Dream...

Abakurikiranira umuziki hafi basanga itsinda rya Dream Boyz riri gusenyuka...
25 January 2020 Yasuwe: 3727 0