skol
fortebet

Lady Gaga yise abanyamakuru ibigoryi kubera ibyo bamutangajeho

Yanditswe: Monday 11, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi w’umunyamerika Stefani Joanne Angelina Germanotta wamamaye nka Lady Gaga yikomye Ibitangazamakuru byavuze ko ari mu rukundo n’umukinnyi wa filimi Bradley Cooper kandi ataribyo.

Sponsored Ad

Ubwo umuhanzikazi Lady Gaga yari mu birori bya Oscars muri Gashyantare bisanzwe bitanga ibihembo ku banyempano mu ruganda rwa sinema yaririmbye indirimbo hamwe na Cooper y’urukundo yitwa shallow maze ibitangazamakuru nyuma biza gutangira kuvuga ko urukundo rwo ku rubyiniro rwaje kuvamo urukundo nyakuri.

Uyu muhanzikazi yabihakanye agira ati”Mu by’ukuri itangazamakuru ni ikigoryi, twakinnye iby’urukundo nk’abakinnyi,twashakaga ko abantu babona ko turi mu rukundo hariya mu birori bya Oscars” Gaga ahakanira Oprah Magazine ko atigeze ajya mu rukundo na Cooper.

Uyu muhanzikazi yavuzwe mu rukundo n’abakunzi benshi ndetse mbere y’uko bahwihwiswa mu rukundo na Cooper yari amaze gutandukana n’umuhigi w’impano mu muziki no muri sinema Christian Carino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa