dnd

Laurette Tetero yabaye uw’igitsinagore wa mbere wegukanye Primusic irushnwa rya muzika i Burundi ahabwa akayabo k’amamiliyoni[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 29 July 2019 Yasuwe: 1202

Ku nshuro ya mbere irushanwa rya PRIMUSIC ryatangijwe na sosiyete yenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Burundi izwi nka Brarudi S.A , ryegukanywe n’igitsinagore kuva ryatangira mu 2012.



Tetero Laurette niwe wegukanye amafaranga y’amarundi miliyoni 25 mu irushanwa rya Primusic 2019 nyuma yo guhigika bagenzi be bagera kuri batanu.

Iki gihembo Tetero Laurette yagiherewe mu birori byo gusoza iri rushanwa byabereye kuri Stade ETS Kamenge mu Burundi mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2019, n’ibirori byasusurukijwe n’abahanzi b’i Burundi barimo Sat-B na Big Fizzo ndetse na Diamond Platnumz wo muri Tanzania.

Tetero wabaye uwa mbere yahembwe miliyoni 25 BIF, naho Dusabe Eloi wamukurikiye ahabwa miliyoni 5 BIF, Kaze Sosthene wegukanye umwanya wa gatatu yahawe miliyoni 3 BIF, Tubane Cedric wabaye u kane yegukanye miliyoni 2, 5 BIF, Mfisumukiza Bonke wabaye uwa 5 we yahawe miliyoni 2 BIF ndetse na Munezero Arnet wabaye uwa gatandatu ahabwa miliyoni 1, 5 BIF.

Primusic ni irushanwa rya muzika ryatangijwe na sosiyete yenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye i Burundi izwi nka Brarudi S.A. rifite intego yo kumenyekanisha impano nshya zo muri iki gihugu, iri rushanwa rizenguruka intara zose hashakishwa abaririmbyi barusha abandi.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mutesi Jolly yishimiye kurangiza icyiciro cya 2 cya kaminuza yo muri...

Miss w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly yagaragaje ibyishimo bikomeye nyuma yo...
17 January 2020 Yasuwe: 1723 1

Wema Sepetu nubwo yataye ibiro ngo asigaye asa n’abakecuru mu...

Nyuma yaho Wema Sepetu atereye ibiro bitari munsi ya 50, uwo mukobwa ngo...
17 January 2020 Yasuwe: 5217 1

Tanasha ngo ntakorwaho cyangwa ngo bamukabakabe atari Diamond-Mboso

Akoresheje urubuga rwa Instagram, Mbosso yavuze ko uwo baririmbanye Tanasha...
17 January 2020 Yasuwe: 5250 0

Abanya-Kigali nibo batahiwe mu ijonjora rya Miss Rwanda 2020,Iby’ingenzi...

Amajonjora yo Gushakisha Umukobwa uhiga abandi Ubwiza, Umuco, n’Ubumenyi,...
16 January 2020 Yasuwe: 1745 0

Ubusambanyi muri Sinema Nyarwanda Burahari, Yvette Wamamaye muri Film...

Umutoni Uwase Yvette ni Umunyarwandakazi wamamaye cyane Muri Film Nyarwanda...
16 January 2020 Yasuwe: 7286 1

Diamond yateye inda umuhanzikazi wo muri Tanzania none abakunzi ba Tanasha...

Abakunzi ba Tanasha Donna batandukanye bo hirya no hino batangiye...
16 January 2020 Yasuwe: 8506 1