skol
fortebet

LIVE: Bidasubirwaho, Dream Boys yegukanye Primus Guma Guma Super Star 7 (Amafoto)

Yanditswe: Saturday 24, Jun 2017

Sponsored Ad

Irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar rihuriza hamwe abahanzi 10 bakunzwe, iry’uyu mwaka riragana ku musozo muri iri joro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kamena uyu mwaka.
Uyu mugoroba urasiga hamenyekanye umwe muri aba ugombakwiyongera kuri Tom Close wegukanye iri rushanwa ku nshuro ya mbere, King James wakurikiyeho, Riderman, Jay Polly, Knowless Butera na Urban boys baherukaga kwegukana iri rushanwa umwaka ushize ubwo ryahatanirwaga ku nshuro ya 6. Irushanwa rya Primus Guma (...)

Sponsored Ad

Irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar rihuriza hamwe abahanzi 10 bakunzwe, iry’uyu mwaka riragana ku musozo muri iri joro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kamena uyu mwaka.

Uyu mugoroba urasiga hamenyekanye umwe muri aba ugombakwiyongera kuri Tom Close wegukanye iri rushanwa ku nshuro ya mbere, King James wakurikiyeho, Riderman, Jay Polly, Knowless Butera na Urban boys baherukaga kwegukana iri rushanwa umwaka ushize ubwo ryahatanirwaga ku nshuro ya 6.

Irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar rimaze imyaka irindwi riba mu Rwanda, ritegurwa na EAP ku bufatanye n’uruganda rwa Bralirwa.

PGGSS 7 ihurije hamwe abahanzi 10 batowe n’ibitangazamakuru bitandukanye, barimo Danny Nanone, Bulldogg, Dream Boys, Active, Mico the Best, Oda Paccy, Christopher ndetse n’abahanzi binjiye muri iri rushanwa bwa mbere aribo Social Mula, Queen Cha na Davis D.

Police yatangiye gusaka abashaka kwinjira

Akanama nkemurampaka kagizwe na Aimable Twahirwa, Tonzi na Lion Imanzi, gatanga amanota ku muhanzi hashingiwe ku ngingo zitandukanye zirimo (1) Uburyo umuhanzi akunzwe (Popularity), (2) Uburyo umuhanzi aririmba n’uko yitwara ku rubyiniro, (3) Uko umuhanzi asa ku rubyiniro (Stage appearance) ndetse n’imyifatire (Discipline) ye imbere y’abafana.

Abantu ni benshi bitabiriye Guma Guma y’uyu mwaka

Kuva saa cyenda z’amanywa kugeza ubu, abafana batandukanye bageze kuri Petit Stade ahagiye kubera igitaramo cya nyuma gihuje abahanzi 10. Umutekano wakajijwe, Police yatangiye gusaka abarikwinjira.

UMUNOTA KU MUNOTA KURIKIRANA IKI GITARAMO CYA NYUMA GIHUJE ABAHANZI 10
18:00 : Abafana bari gususurutswa n’abashyushyaruhamba barimo MC Buryohe na Kate Gustave.

MC Buryohe n’umunyamakuru Kate Gustave bari guha ikaze abitabiriye igitaramo
Nk’ibisanzwe, Rwarutabura yatangiye gufana Active na Bull Dog
Abashyigikiye Dream Boys bahageze
Dj ira mushiki wa Bisoso yatangiye kuvangavanga muzika\

18:20: Hakurikiye ho itsinda ry’ abanyeshuri bo ku Nyundo izwi nka Sebeya Band ricurangira abahanzi bose uko ari 10.


18:23: Umuraperi Oda Paccy, Uzamberumwana Pacifique niwe ubanje ku rubyinirio mu ndirimbo ’Rendez-Vous’ na ‘Umusirimu’.ngo yiteguye kwegukana Guma Guma uyu mwaka. Ati "Ndabashimira abantu mwese twabanye muri Inkoramutima..Indangamirwa amaboko hejuru."


18:35: Abagize akanama nkemurampaka bahageze.Karimo Tonzi. Karimo kandi Umuhanzi, Umunyamuziki n’umushyusharugamba, Lion Imana ndetse na Aimable Twahirwa.

18:57: MC Buyrohe ati "Kigali mumfashe twakira Indwata"...Platini ati :Twahageze Kigali amaboko hejuru....Batangiriye mu ndirimbo yabo bise ’Bucece’.

Dream Boys baherekejwe n’ababyinnyi babo...Tmc abasabye abafana ko bamwemerera akababyinira.Indirimbo ’Sinzika’ Nayo ihagurukije abantu bari muri Guma Guma y’uyu mwaka.

19:18:Umuririmbyi Davis D yageze ku rubyiniro ahagurutsa benshi mu ndirimbo nka ’Biryogo’ ndetse na My People. Yumvikanye abasaba kuzamura amaboko bakamwereka ko bamushyigikiye.Yabyiniwe n’abasore bambaye imyenda yanditseho ’SWAT;.


19:30: Danny Nanone ageze ku rubyiniro mu ndirimbo ’Soldier’ ati :"Nta ntwari nzi nka Soldier’. Uyu muraperi ari kumwe na mugenzi umufasha ku rubyiniro. Yambaye Lunette ndetse n’ikote risa niripfuka mu maso.

Danny akuye ikote aririmba indirimbo yise ’Ikirori’. Yabanje gusaba abafana be kwikomera amashyi kuko bakoze akazi gakomeye kugeza ubu.Avuye kunrunyiniro asaba abakunzi be gusubiramo izina rye.....Ngo nawe akwiye igikombe

19:42: Muneza Christopher uzwi nka Topher ahageze yambaye ikote ryiza riherekejwe na Lunette, mu ndirimbo ’ Uwo munsi’ abwiye abakunzi be gusimbuka. Ngo akaboko kamwe hejuru.......Inkweto nziza zimwe zigezwe nizo yambaye

19:50: Active bakomereje ku ndirimbo yabo bise Final aho nkuko babimenyereweho bari kubyinana n’abafana benshi bahari.

Active basabye abakunzi bo kubagumahafi muri Guma Guma.

20:13: Socila Mula yegeze ku rubyiniro mu ndirimbo ze zakunzwe nka ’Amahitamo’ n’izindi. Yambaye imyenda yakorewe mu Rwanda, Made in Rwanda. Live nziza kuri we nk’ibintu amenyereweho.....Ati :"Murakoze cyane..Musigare amahoro."

20:20: Queen Cha agerageje gusubira igitaramo cya ’Riderman’ mu ndirimbo urwo nkunda n’inkihwa, ’Umwe rukumbuzi’. Uyu mukobwa winjiye bwa mbere muri iri rushanwa yanaririmbye iyitwa ’Kizimyamwoto’.

20:32: Bull Dog wihaye amazina menshi yageze ku rubyiniro mu ndirimbo ze zo hambere. Ngo ni nk’umusaza kuva cyera. Ikibonezamvugo kuri we....Yinjiye yambaye Bandanana mu mutwe ndetse na Lunette zisanzwe.

Yagize ati :"Nje gutwara miliyoni zanjye. Uyu munsi ndashaka kurarana n’amafaranga, ndashaka kurara mfumbatiye ipinda [amafaranga]. Izo money baziduhe."

20:50: Mico nyuma yo kubwira abafana be ati ‘Muduheshe cash’, ahise atangira aririmba indirimbo ye yise ‘Umugati’, aho we n’ababyinnyi be bari gususurutsa ibihumbi byitabiriye iki gitaramo.

Mico The Best akomereje ku ndirimbo ye yise ‘akabizu’ aho abafana bake aribo bari gusimbukana nawe mu bicu, nawe ati ‘mwampaye akabizu?

21:15: Abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo nibo bari gususurutsa abantu mu gihe hategerejwe ko akanama nkemurampaka kagaruka kamaze guteranya amanota.

Aimable Twahirwa wavuzwe mu izina ry’akanama Nkemurampaka yashimye abahanzi bose uko bitwaye. Yavuze ko amanota yakusanyijwe kuva mu ntara zose kugeza mu mujyi wa Kigali, ngo bakoze igitaramo cya yose. Ati :"Umuhanzi utaributsinde yihangane azategura umwaka utah."

PWS isanzwe ikusanya amanota yose yageze ku rubyiniro ahagana saa 22:02 atwaye enveloppe 10. Ku mwanya wa cumi ni Davis D. Ku mwanya wa cyenda ni Danny Nanone.

Ku mwanya wa munani n’itsinda rya Active.Ku mwanya wa karindwi ni Social Mula.

Ku mwanya wa Gatandatu ni Oda Paccy. Ku mwanya wa Gatanu ni Queen Cha

Ku mwanya wa Kane ni Mico The Best, ati "Ndabashimiye cyane, ndifuriza amahirwe bagenzi banjye."

Bull Dogg yahembwe miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda nk’umuhanzi waje ku mwanya wa Gatatu.

Dream Boys bashimiye abantu batandukanye barimo Kina Music, Knowless Butera ndetse n’umugabo we. Bashimye kandi Volcano Express yababaye hafi muri uru rugendo banavuze ko ntacyo batakoze kugera kuri Final.

Amari azenga, Platini yapfukamye hafi imbere y’abafana mugenzi we yakuyemo ikote. Barahoberana biratinda.

[email protected]

Ibitekerezo

  • Christopher arakegukana rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa