skol
fortebet

Louise Victoire Nganyira wamenyakanye muri wari uziko yavuze byinshi bimwerekeyeho birimo no kuba umubyeyi we yarabyariye muri Studio ya Radio Rwanda

Yanditswe: Tuesday 18, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Louise Victoire Nganyira, wamenyekanye cyane mu itangazamakuru kuri radiyo Rwanda, n’impanga ye Nganyira Louis Victor ni abana bavuka kuri Nganyira Augustin na Mukantagara Victoria wamenyekanye cyane nka ‘Victoria Nganyira’ ubwo yakoraga kuri radiyo Rwanda mbere y’uko yitaba Imana, ngo aba bana yari ababyariye studio arimo asoma amatangazo.

Sponsored Ad

Louise Nganyira aganira na Isimbi TV dukesha iyi nkuru yatangaje ko yatangiye gukora kuri radiyo Rwanda mu kwezi kwa 12 muri 2002 ubwo yarangizaga kwiga ibijyanye n’uburezi mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, akorana na mama we imyaka 10 ariko aza kuhamusiga.

Yagize ati ati: “Nkirangiza kaminuza muri 2002 mu bijyanye n’uburezi nahise mbona akazi kuri radiyo Rwanda, nkorana na mama mu gihe cy’imyaka 10 ariko aza kuhansiga agiye mu kiruhuko cy’izabukuru, naje kubona amahugurwa atandukanye mu bijyanye n’itangazamakuru haba mu gihugu imbere ndetse no hanze yacyo, gusa muri 2013 nanjye naje gusezera ku kazi ku mpamvu zanjye bwite maze ntangira kwikorera ku giti cyanjye ariko bifitanye isano n’itangazamakuru.”

Yagize ati: “Namenye ubwenge mama akora kuri radiyo ndetse benshi bajya bambwira ko njyewe n’impanga yanjye mama yatubyaye yari ari muri studio asoma amatangazo, agahita ajya ku bitaro bya CHUK. Nkiri muto nakuze mbona mama yitangira umwuga we haba ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi.”

“Yakoraga akazi ke mu buryo bunoze agashyiramo imbaraga zose kandi ntiyakoraga akurikiye umushahara, yabikoraga gusa ngo anoze umwuga we. Dutangiye gukorana kandi nasanze ari umuntu wakundaga gufasha abashya baje mu kazi benshi nanjye ndimo, akigomwa akitangira abandi ndetse agakunda gusenga.”

Louise Nganyira kandi yabajijwe urwibutso mama we yaba yaramusigiye mu mwuga w’itangazamakuru, avuga ko ibyo akora byose abikesha mama we.

Yagize ati: “Ibyo nkora byose ni ukubera mukecuru, ikintu gikomeye yanyigishije ni ukunoza akazi, gukora nimazeyo kandi nkumva ko niba hari ibitagenze neza ari uko ntabizi, gusa sincike intege.”

Ngo ikintu kindi mama we yabatoje ni ugusenga, kwihanganirana mu buzima bwose n’ubwo ntazibana zidakomana amahembe, ndetse ngo yaraze abana be kwiga nk’impamba izababeshaho mu minsi y’ubuzima bwabo kandi Imana yarabafashije bigerwaho.

Isomo ku rubyiruko, Louise Nganyira yarusabye gusenga kugira ngo badaheranwa n’agahinda k’ibibazo bahuye na byo, kwirinda kujarajara mu kazi, kunoza akazi ka bo kudahemuka ikindi bagakundana badashingiye ku bintu cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa