startimes

Mama wa Diamond n’umugabo we mushya bacanye inyuma

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 13 June 2019 Yasuwe: 4412

Nyina w’umuhanzi Diamond Platnumz witwa Sandra Sanura Kasim, yarakajwe bikomeye n’umwana bivugwa ko uyu mugabo yabyaye ku w’undi mugore akaba akomeje no kumukorera ibikorwa byo kumwitaho.



Nyina wa Diamond yashakanye n’uyu mugabo we mu Ukuboza 2017, akaba amurusha imyaka 18 yose y’amavuko.

Ibitangazamakuru byo muri Tanzania byavuze ko nyina wa Diamond Platnumz atishimye bitewe n’inkuru zimaze iminsi zivugwa ko umugabo we afitanye umwana n’undi mugore bivugwa ko yitwa Sharifa, ndetse akaba ari kumwitaho akora inshingano zose za kibyeyi zisabwa.

Mu kiganiro cyakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga cyo kuri Telefone, Sandra avuga ko adatewe ubwoba n’uko umugabo ashobora kujya mu bikorwa byo kwishora mu bucuti n’abandi bagore ndetse byanavuyemo inkuru zivuga ko yaba afite umwana ku w’undi mugore.

Ibi yabivuze ahamya ko nta kimuteye ubwoba kuko azi neza ko ariwe mugore nyakuri w’uyu mugabo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Nyina wa Diamond yavuze ko umugabo we Rally Jones afite yakwishyira akizanamu kongera umubare w’abana ashobora kurera no gukurikirana ubuzima bwabo bwa buri munsi yumva bangana n’umubare ashoboye.

Nyina wa Diamond ufite imyaka irenga 50 y’amavuko yashakanye na Rally Jones w’imyaka 32 mu Ukuboza 2017.

Uyu mugore yashakanye n’uyu musore nyuma yo gutandukana n’uwari umugabo we Abdul Juma, nyuma yo kugirana amakimbirane akomeye hagati yabo.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwali Jennifer w’imyaka 10 yagaragaje impano idasanzwe afite ubwo...

Umwana muto w’imyaka 10 witwa Umwali Uwase Jennifer ukina muri Filimi...
6 July 2020 Yasuwe: 987 0

Vanessa Mdee uherutse gutangaza ko ahagaritse umuziki yihanangirije abavuga...

Umuhanzikazi Vanessa Mdee ukomoka mu gihugu cya Tanzania kuri ubu akaba...
6 July 2020 Yasuwe: 854 0

Ali Kiba yatandukanye n’umuyobozi we w’umugore nyuma y’amezi 8...

Umuyobozi mukuru wa King Music Record Label, Ali Saleh Kiba uzwi cyane ku...
6 July 2020 Yasuwe: 1247 0

Umukobwa wiyemera ko ari we mwiza mu Rwanda n’uvuga ko ateye neza akanaseka...

Abakobwa babiri harimo uwitwa ISIMBI Belinda wahamije ko azwiho kuba ateye...
6 July 2020 Yasuwe: 6507 1

Umuhanzi Kanye West mu nkundura yo guhangana na Donald Trump mu kuyobora...

Umuhanzi Kanye West yatangaje ko agiye guhangana na Dolnald Trump mu matora...
6 July 2020 Yasuwe: 823 1

Bruce Melody yakoreye umunyamakuru agashya wari umubajije ibya Diane...

Bruce Melody ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye cyane kandi bakunzwe...
5 July 2020 Yasuwe: 5184 0