skol
fortebet

Mama wa Diamond yageneye ubutumwa Wema Sepetu uri muri Gereza[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 20, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Nyina w’umuhanzi Diamond Platnumz uzwi ku izina rya Sandra Sanura, yahumurije Wema Sepetu ufunzwe igihe kingana n’Icyumwero bitewe n’uko atubahirije amategeko ngo yitabe urukikorwa Kisutu ngo yiregure ku byaha ashinjwa byo gusakaza amashusho y’urukozasoni ku karubanda.

Sponsored Ad

Urukiko rwo muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam, rwategetse ko Wema atabwa muri yombi igihe cy’iminsi irindwi mbere y’uko ahatwa ibibazo ku byaha ashinjwa bitewe n’uko yagaragaje ubushake buke bwo kwitaba uru rukiko.

Uyu mukobwa wabaye Miss wa Tanzania muri 2006, yahoze ari umukunzi ukomeye wa Diamond Platnumz ndetse akaba ari umwe mu bakobwa bakundanye n’uyu muhanzi wagiranye ibihe byiza na nyina(wa Diamond) kuko akenshi bakundaga kuba bari kumwe.

Nubwo uyu mukobwa atakiri mu rukundo na Diamond,nti byabujije nyina wa Diamond kumuzirikana ngo yibuke ibihe byiza bagiranye ndetse n’uburyo yamubereye umwana mwiza.

Ibi byatumye uyu mubyeyi amwihanganisha ndetse amusaba gukomera kuko nta bihe bibi bidashobora guhinduka.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram yagize ati” Ihangane kandi ukomere cyane rukundo rwanjye Wema Sepetu”.

Urubanza rwa Wema Sepetu rwagombaga kuburanishwa ku byaha aregwa kuva mu Gushyingo 2018, ubwo hajyaga hanze amashusho arimo asomana n’umusore.

Icyo gihe uru rukiko rwa mutumijeho, ubushinja cyaha butangira ku muhata ibibazo nawe yemera ko ibyo yakoze ari amakosa anasaba imbabazi, yategetswe kwishyura amashiligi ya Tanzania ibihumbi 444 kugira ngo aburane ari hanze.

Ubwo uru rubanza rwabaga uyu mukobwa ntiyigeze ahagarara, , umwunganizi we mu mategeko akaba yavuze ko yaje ariko akaza kugenda urubanza rutarangiye bitewe n’uburwayi butunguranye yagize.

Ubushinjacyaha bwavuze ko n’ubwo Wema Sepetu n’umwunganizi we baba bavuze ikibazo cyabo mbere y’ighe bitari bikwiye gukurahoko bagomba kwitaba uru rukiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa