skol
fortebet

Mama wa Diamond yamusabye kurongora vuba Tanasha amubwira n’impamvu

Yanditswe: Saturday 22, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umubyeyi w’umuhanzi Diamond Platinumz, Kassim Sandra Sanura, umaze iminsi avugwaho kutumvikana na Tanasha Donna Oketch, yasabye umuhungu we ko arongora vuba uyu mukobwa babyaranye umwana w’umuhungu.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi ngo impamvu ni uko asanga nta wundi mugore Diamond yarongora uruta uriya munyamakurukazi ukomoka mu gihugu cya Kenya.

Ni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram abwira umuhungu we.

Ati” Tuza wabonye urumuri, Simba (Diamond Platinumz)”.

Bivugwa ko nyina wa Diamond asanga umuhungu we akwiye kuzarongora bashobora gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2020, nk’uko uriya muhanzi yigeze kubimusezeranya.

Cyakoze ni kenshi byagiye bivugwa ko aba bombi bashobora gukora ubukwe ariko bukarangira butabaye, bitewe n’impamvu za hato na hato zakunze kugaragara ku mpande zombie.

Hari izigeze kuvugwa ko ari ukuba aba bombi badahuje idini, aho Tanasha ari Umukuristu naho Diamond akaba Umuslamu, havuzwe n’izindi mpamvu zirimo kuba hari abantu abantu b’ingenzi batari kuboneka icyo gihe bituma bimura amatariki.

Sandra Sanura ari gukangurira umuhungu we kuzarongora Tanasha mu gihe abizi neza ko hari abakobwa benshi yagiye akundana na bo ariko bikarangira batabanye.

Aba barimo Hawa Mayoka, Jokate Mwegelo, Wema Sepetu, Zari Hassan, Hamisa Mobetto n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa