startimes

Mama wa Wema Sepetu yikomye abakumeza kugenda bamubaza ku myitwarire y’umwana we

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 27 January 2020 Yasuwe: 1852

Umubyeyi wa Wema Sepetu witwa Mariam Sepetu, yikomye abantu bantu bakomeza kugenda bamubaza ibibazo byerekeranye n’umwana we uko arimo yitwara, yavuze ko afite ubuzima bwe na we akagira ubwe.



Uyu mubyeyi w’uyu mukobwa uzwi cyane muri sinema mu gihugu cya Tanzania ndetse akaba yarabaye na Miss Tanzania muri 2006,yabitangaje ubwo yari abajijwe n’ikinyamakuru Global Publishers icyo avuga ku kuba umukobwa we yarinanukishije cyane akaba ari umwe mu bantu bahorose.

Yagize ati“sinshaka kugira ikintu icyo ari cyo cyose mvuga kerekeye kuri Wema, yamaze gukura afite ubuzima bwe nanjye mfite ubuzima bwanjye. Ariko kuki ubundi mumbaza ibimwerekeyeho? Ntacyo nshobora kubivugaho ntihazagire n’uwongera kubimbaza.”

Kunanuka kwa Wema Sepetu ntibyavuzweho rumwe cyane cyane ku mbuga nkoranyamabaga aho bamwe bagiye bamunenga cyane iki gikorwa yakoze cyo kwinanura.

Wema Sepetu we ntahwema gutangaza ko yishimiye uko angana kuko abona bimubereye kandi nta n’umuntu ugomba kumumenyera ibimubereye, ikindi kandi ngo byatumwe muri we yumva abangutse.

Umwaka ushize wa 2019, Wema Sepetu yagiye yumvikana mu bibazo bya hato na hato byatumye yibasirwa n’’itangazamakuru harimo ibyo kugaragaza amashusho yiswe ay’urukozi soni ku karubanda ubwo yasomanaga byimbitse n’umukunzi we.

Ibi byatumye uyu mukobwa ajyanwa mu nkiko ndeste bishobora no kuzatuma yishyura amande y’akayabo mu gihe yaba akuriweho igifungo.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abagabo benshi barantereta!Hari uwanyatse ifoto nambaye ubusa-Ikiganiro na...

Uko umubare w’abakoresha imbuga nkoranyambaga ugenda wiyongera ni nako...
10 July 2020 Yasuwe: 4891 0

Iby’umusore wanyatse ifoto y’ibanga,Kuba mwiza ntibivuga kwiyandarika-Ibitekerezo

Uwumugisha Adeline ukunda kwiyitwa Mignone ngo ni umwe mu bakobwa bababajwe...
9 July 2020 Yasuwe: 7750 0

Nkunda abagabo bakuze kurusha abasore gusa aho kuryamana n’umusaza...

Uko ibihugu bimwe na bimwe bitera imbere ni nako n’ubwoko bw’umuziki bugenda...
9 July 2020 Yasuwe: 7526 0

Tanasha Donna n’uburakari bwinshi yibasiye abafana binjiriye ibirori bye...

Umuhanzikazi wo muri Kenya akaba n’uwahoze ari umunyamakuru wa radiyo NRG,...
9 July 2020 Yasuwe: 3196 0

Zari Hassan yashimiye cyane Diamond wamufashije kugira ngo agure indi...

Umugore w’umushabitsi ukomoka muri Uganda ariko akaba yibera muri Afurika...
9 July 2020 Yasuwe: 9990 1

Ubuhamya bwa Diane wo muri ADEPR bw’ukuntu bahura n’ibishuko by’abasore...

Uwera Diane yemeza ko hari ibishuko byinshi abakobwa bakijijwe bahura nabyo...
9 July 2020 Yasuwe: 4896 1