skol
fortebet

Mama wa Wizkid yasabye abanya-Nigeria guha amahoro umuhungu we[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 18, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umubyeyi Shola Ogudu w’umuhanzi Wizkid yabujije abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Nigeria kureka kwivanga muri gahunda z’umuhungu we bakamureka akibera ubuzima bwe kuko adakunda urusaku n’ibitesha umutwe.

Sponsored Ad

Ni mu mashusho uyu mubyeyi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram aho yavugaga ko umuhungu we adakunda abamutesha umutwe ” Mwese mugomba kureka umuhungu wanjye akabaho ubuzima bwe, muturekere icyamamare cyacu, ntabwo akunda urusaku mumureke” Shola Mama wa Wizkid yabuzaga abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye kwibasira umuhungu we.

Ntabwo ikinyamakuru cyo muri Nigeria cyatangaje iyi nkuru cyavuze ku byerekeye impamvu Shola Ogudu yavuze aya magambo ariko mu cyumweru gishize umuririmbyi Wizkid yavuzweho byinshi ku mukobwa witwa Sophie Alajika kuko abafana be bavugaga ko bakundanye nubwo Wizkid ntacyo yigeze abitangazaho.

Sophie Alajika umukobwa bivugwa ko yahoze akundana na Wizkid ntabwo aramenyekana cyane kuko yatangiye kuvugwa mu ruganda rw’imyidagaduro rwo muri Nigeria ubwo yagaragaza ko ashaka kwinjira mu mwuga wo gukina filimi muri iki gihugu maze atangira kumenyekana.

Sophie Alajika amaze kugaragara muri filimi zitandukanye zo muri iki gihugu giteye imbere mu mwuga wa filimi muri Africa, ndetse yanagaragaye mu ruhererekane rwa filimi zica kuri Television zo muri Nigeria. Gusa ifoto irimo gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuvuga Alajika ari mwiza cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa