skol
fortebet

Marina yavuze ko ishyari ariryo ryatumye Kina Music imukura ku rubyiniro nabi mu gitaramo cya Tour du Rwanda I Musanze

Yanditswe: Wednesday 06, Mar 2019

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Marina Deborah yarakariye bikomeye inzu ya Kina Music yamukuye ku rubyiniro nabi,ashinjwa imyitwarire mibi y’urukozasoni mu gitaramo cya Tour du Rwanda yakoreye I Musanze .

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru,Marina yavuze ko ibyo yakorewe I Musanze ari akagambane k’umuyobozi w’inzu ya KINA Music, Ishimwe Clement, wabonye ko abafana bamwishimiye agahitamo kumukura ku rubyiniro kugira ngo hatagira umuhanzi wo muri Kina Music arusha.

Yagize ati ‘Bari batubwiye ko dufite igihe gihagije cyo kuririmba.Naririmbye indirimbo 3 mbona aba MC barazamutse barambwira ngo igihe cyanjye cyarangiye.Barambwiye ngo ni Kina Music yatanze itegeko ngo mve ku rubyiniro ngo ndi kubyina cyane.

Abahanzi ntitugomba kugira isura imwe,niba bamwe bajya ku rubyiniro bakavuga ngo amaboko hejuru.Nzi kuririmba no kubyina,ndacyari muto mba ndi gushimisha abafana banjye.Ni agasuzuguro kumva ko umuhanzi yakuwe ku rubyiniro.Nakoze neza,ntandukanye n’abahanzi bajya kuri stage bahava baririmbye gusa batabyiniye abafana.Kuba narazize ko nkora neza byarambabaje kuko ni gake cyane mbona abafana b’I Musanze banyereka urukundo cyane.

Ni kata zo kumva ko nta muhanzi ugomba kurusha uwa Kina Music,kuko abafana banjye baranyishimiye bakanazamuka hejuru,ni ikigaragaza ko bari banyishimiye.Ni kata n’amashyari bya Kina Music kuko nibo bampaye akazi,ntibigeze bambwira ko ngomba kubwiriza ku rubyiniro nari ngiye kuririmba.Wasanga abahanzi ba Kina Music bajya ku rubyiniro bagahagarara gusa ntibabyine.”

Marina yavuze ko ubuyobozi bwa Kina Music bwagize ishyari ry’uko yari yashimishije abafana bigatuma bagira ubwoba ko abahanzi bayo bari kuririmba nyuma bari guseba kubera ukuntu yari yahagurukije abafana.

Marina yavuze ko akiri muto mu muziki ariyo mpamvu Kina Music itari kugira ishyari ry’uko yashimishije abafana ahubwo bari kwishimira ko ari gutera intambwe.

Marina yakuwe ku rubyiniro mu gitaramo cya Tour du Rwanda cyabereye i Musanze tariki 28 Gashyantare 2019, anabuzwa kwitabira icyari kubera i Kigali tariki 2 Werurwe 2019 yari yaratumiwemo.

Kina Music yabwiye abanyamakuru ko iki gitaramo atariyo yagiteguye ko cyateguwe na Global Livingstone Institute bityo akaba ari bo Marina yakabaye ajya kubaza impamvu yahohotewe.

Ibitekerezo

  • Ngo ni ishyari ? isoni nke izo mbyino zawe z’ubusambanyi nizo wirirwa urata? Ibyo ni satanique reka kuroga abana b’abanyarwanda . ibyo bimansuro ubyina ahubwo wari ukwiye guhanwa by’intangarugero.

    Imyambarire no kubyina Ikimansuro nibyo byatumye basohora MARINA.Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibuno,amabere,ibibero,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Bisome muli Imigani 2,imirongo ya 21,22.Impamvu imana yatinze kuzana IMPERUKA,nuko ishaka ko abantu bose bahinduka,bakava mu byaha no gushaka ibyisi gusa.Bisome muli 2 Petero 3:9.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa