Mbere y’uko Maya ajya muri Thailand yabanje gusaabana na Kayitare Wayitare Dembe basangira n’urwagwa[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 25 September 2019 Yasuwe: 4277

Maya umuzungu w’umunyamerikakazi uherutse kuza mu Rwanda aje gufasha umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise ’FATA KU MANO’ yasubiye iwabo nyuma yo kubanza gusabana nawe basangira inzoga izwi nk’urwagwa.



Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Nzeri mu masaha ya saa cyenda z’amanywa nibwo Maya yafashe indege yerekeza mu gihugu cya Thailand aho agiye kumarayo igihe kingana n’amezi atandatu mu bijyanye n’akazi,nyuma akavayo asubira iwabo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Maya mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri yari amaze mu Rwanda akaba yaragiranye ibiganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda,aho bagiye bagaruka ku bihe by’ingenzi bitandukanye atazibagirwa mu Rwanda naramuka asubiye iwabo,aha akaba yaravuze ko mu byo atazibagirwa ari ibihe byiza bitandukanye yagiye agirana na Kayitare birimo no kuba ngo baritozanyije imbyino zo gushyira mu ndirimbo ye nshya.

Maya na Kayitare Wayitare Dembe bari gusangira urwagwa

Ikindi cyamushimishije cyane ngo kikanamutungura ni ukubona bwa mbere aho Kayitare Wayitare Dembe abyina,ndetse ibindi ngo atazibagirwa mu Rwanda bizajya bituma akomeza kuhakumbura harimo gutemberana na Kayitare muri Nyamirambo,kunywa bwa mbere ku nzoga y’Urwagwa irimo ubuki ari nabwo bwa mbere mu buzima bwa Kayitare nawe yari asomye ku kinyobwa gisembuye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Maya kandi akaba yarabajijwe kubyo yaba yaragiye yigira ku Muhanzi Kayitare Wayitare Dembe,avuga ko ari byinshi atabirondora ngo abivemo gusa avuga ko mu by’ingenzi,harimo kuba uyu muhanzi ngo atikunda agira umutima ufasha ndetse ko yita no ku nshuti ze.

Aha kandi Maya yagiye anabazwa ku bijyanye n’urukundo rukomeza kuvugwa hagati yabo,asubiza avuga ko atari byo badakundana ko ari Inshuti Nyanshuti ariko avuga ko ari umusore mwiza uruta abandi basore bose.

Imwe mu mafoto y’ifatwa ry’amashusho ya Kayitare yitwa Fata Ku Mano

Amshusho y’indirimbo ya Kayitare Wayitare Dembe ’FATA KU MANO’ agaragaramo uyu muzungukazi biteganyijwe ko ngo azayashyira hanze mu matariki ya mbere y’ukwezi kwa Ukwakira uyu mwaka wa 2019.


Amwe mu mafoto y’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Kayitare Wayitare Dembe

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble munyemana

    Nange nkunda URWAGWA,ariko nsomaho gake kugirango ntasinda.Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8 na 1 Timote 5,umurongo wa 23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21:34.Muli Abefeso 5:18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1.Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko abanyamadini benshi cyane banywera inzoga iwabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.

    4 months ago

Inzindi nkuru

Ntagahora gahanze,Platini avuga ku isenyuka ry’itsinda rya Dream...

Abakurikiranira umuziki hafi basanga itsinda rya Dream Boyz riri gusenyuka...
25 January 2020 Yasuwe: 3071 0

Miss Rwanda yashyize hanze imodoka izahabwa uzegukana ikamba...

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 24 Mutarama 2020,nibwo Miss Rwanda yashyize...
24 January 2020 Yasuwe: 4886 1

Reba abahanzi nyarwanda 6 bashyizwe ku rutonde rw’abasore babujije amahwemo...

Abahanzi Kizito Mihigo na The Ben na bagenzi be batandatu, bashyizwe ku...
24 January 2020 Yasuwe: 5925 0

Wa mukobwa wavugishije benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda rya 2020 yeretse...

Umukobwa witwa Nishimwe Naomie wavugishije benshi mu irushanwa rya Miss...
24 January 2020 Yasuwe: 10805 0

Abakurikiranira hafi Miss Rwanda baribaza impamvu bivugwa ko umukobwa...

Abantu bakurikirana irushanwa rya Miss Rwanda bakomeje kwibaza impamvu hari...
23 January 2020 Yasuwe: 4451 2

Huddah Monroe ufite imiterere y’ikibuno idasanzwe ikunzwe n’abagabo muri...

Umunyamideri w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga wo mu gihugu cya Kenya,...
22 January 2020 Yasuwe: 12136 1