skol
fortebet

Mbuga yatawe muri yombi azira gukorera umugore we ikirori gihenze cyane

Yanditswe: Thursday 30, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umucuruzi wo mu mujyi wa Kampala akaba n’ikimenyabose Sulaiman Kabangala Mbuga uzwi ku izina rya SK Mbuga yatawe muri yombi azira gukorera umugore we Vivian Mbuga Chebet ibirori bihenze cyane byagaragayemo abantu banywa kandi bishimana cyane nta n’intera bashyizemo hagati y’umuntu n’undi.

Sponsored Ad

SK Mbuga afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabalagala ashinjwa kutumvira amabwiriza ya perezida ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Corona. Umuherwe wo muri uyu mujyi wa Kampala arashinjwa gukorera ibirori by’agatangaza byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umugore we, Madamu Mbuga Jalia wakusanyirijwe abamushimisha benshi.

Nk’uko byagaragaye ku mashusho yasakaye hose ku mbuga nkoranyambaga zo muri Uganda, Mbuga yateguye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umugore we, Jalia Vivian Mbuga iwe aho abantu barenga 50 bitabiriye iki cyirori.

Abitabiriye bose bagaragaye bishimishije batitaye ku ntera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi, mu gihe nta n’umwe muri bo warunambaye mask yo mu maso. Nk’uko byatangajwe n’umupolisi utifuje gutangazwa amazina ye kubera ko atemerewe kuvugira iki kigo, ngo abashinzwe umutekano batangiye iperereza kuri icyo kirori kandi ngo vuba aha Mbuga akaba azakorerwa Dosiye yo mu nkiko kuri iki kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa