skol
fortebet

Meddy na Diamond indirimbo yabo igiye kujya hanze

Yanditswe: Friday 15, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’Umunyarwanda Ngabo Medard wamamaye mu muziki nka Meddy, yamaze gutangaza ku mugaragaro ko mu minsi mike abakunzi b’Umuziki baraba bamaze kubona indirimbo ye n’icyamamare muri Tanzania Diamond Platnumz na DJ we Rommy Jones uzwi nka Jordan.

Sponsored Ad

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy yanditse agaragaza ko indirimbo yabo bombi igiye kujya hanze.

Umushinga w’iyi ndirimbo watangiye mu mpera z’umwaka ushize ubwo Meddy yataramiraga muri Tanzaniya akanaboneraho gukorana indirimbo Diamond Platnumz ndetse na DJ we witwa Jordan cyangwa se Rommy Jones.

Meddy n’aba bahanzi bo muri Tanzaniya banogeje ishyirwa hanze ry’iyi ndirimbo nyuma yo kwitabira igitaramo ngarukamwaka cya Wasafi Festival yari yatumiwemo cyabaye ku wa 10 Ugushyingo 2019.

Rommy Jones na we yatanze igitekerezo gishimangira ibyo Meddy yari yanditse.

Mu kwezi kwa Kanama 2019 Rommy Jones yabwiye Wasafi Radio ya Diamond ko yasabye ubushuti Meddy kuri konti ya Instagram kugira ngo bazakorane indirimbo.

Yamamaza alubumu ye yise ‘Changes’ ikubiyemo indirimbo 12, Rommy Jones yavuze ko hari ho indirimbo yakoranye na Meddy wo mu Rwanda anavuga ko ari we wamukuye muri Amerika na Diamond banoza ikorwa ry’iyi ndirimbo.

Iyi ndirimbo yakorewe muri Tanzaniya ariko ikorwa na Producer Made Beats wo mu Rwanda.

Meddy amaze imyaka icyenda akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu bihe bitandukanye yataramiye i Kigali n’ahandi hatandukanye muri Afurika kubera indirimbo ze zikundwa na benshi.

Meddy yatumiwe mu gitaramo cya Wasafi Festival cyabaye ku Cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2019, aho yahuriyemo n’abandi bahanzi bakomeye muri Afurika nka Wizkid, Diamond na Tiwa Savage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa