skol
fortebet

Meddy ntakibarizwa muri Association y’abafite inyinya,byateye benshi agahinda [IBITEKEREZO]

Yanditswe: Tuesday 12, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Abantu bafite inyinya barimo kwinubira umuhanzi Meddy bamuziza ko yabavuyemo. Uku kubavamo bavuga nuko kuri ubu Meddy nta nyinya agifite nkuko byagaragajwe n’amafoto aherutse gushyira hanze abinyujije kuri story ya instagram ye.

Sponsored Ad

Umwe mu bantu bafite inyinya, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje amagambo agaragaza ko ababajwe nuko Meddy yavuye muri association y’abantu bafite inyinya.

Abantu bagiye batandukanye bagiye bagaragaza agahinda gakomeye batewe no kuba umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard wamenyekanye nka Meddy yafungishije INYINYA ye yaramaze kumenyekanaho cyane.Mu bitekerezo twabakusanyirije byatanzwe n’abatari bake babinyujije ku mbuga nkoranyambaga ni ibi bikurikira.

Umwe yagize ati "Mu byukuri nka Association y’abafite inyinya tubabajwe no kuba Meddy yaratuvuyemo",undi ati "Abazungu ni babi!!n’iya Papa Sava bayihoma da"......Oya iya Papa Sava twasanze yo ifitemo ubukure nta nyundo yayifasha keretse baguye mashwari yose".

Undi nawe yakomeje agir’ati "Nanjye nduva ngiye kubavamo....Nukuturangira natwe turaza gushiramo.....Nukuri pe bikomeje kutubabaza,ese ubu twakora iki ngo twongere tumusubirane....Biragoye ko twamusubirana....Nukuntu inyinya ye twayikundaga disi...ariko ntakundi ".

Gufatanya inyinya ya Medddy ni igikorwa yakoze kikababaza abakunzi be hafi ya bose,nkuko bagiye babigaragaza ku bitekerezo batanze,ndetse bikaba bivugwa ko bishoboka kuba ari umukunzi we wabigizemo uruhare kugira ngo afate iki cyemezo cyaje gitunguranye mu maso y’abakunzi be biganjemo igitsina gore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa