skol
fortebet

Meddy agiye gutaramira mu kabyiniro ko muri Kenya nyuma yo gukurwa igitaraganya ku rubyiniro mu gitaramo cyo kwita izina

Yanditswe: Wednesday 11, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’icyamamare hano mu Rwanda , Ngabo Medard wamamaye ku rubyiniro nka Meddy, ategerejwe mu mujyi wa Nairobi muri Kenya mu gitaramo kiswe “Rwanda Beauty Night”.

Sponsored Ad

Iki gitaramo bigaragara ko kizabera mu kabyiniro kazwi nka B Club. Iki gitaramo kizwi nka Rwanda Beauty Night si Meddy gusa ugitumiwemo cyane ko aka kabyiniro kajya gatumira abandi bahanzi kuko hari Abanyarwanda baherukayo nka The Ben, Charly na Nina.

Meddy wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze mu Rwanda mu minsi ishize yitabiriye ibirori byo Kwita Izina yari yatumiwemo.

Muri iki gitaramo cyo “Kwita Izina Concert”, Meddy yahuye n’akaga akurwa ku rubyiniro adasoje indirimbo yari yateguye,ibintu nawe yasabiye imbabazi abafana be.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yagize ati “Ndashaka kwisegura ku kuririmba igihe gito kwanjye kubera ibintu birenze ubushobozi bwanjye byabayeho. Ntabwo mu by’ukuri byari ubushake bwanjye.”

“Numvaga amajwi yanyu mu rwambariro mumpamagara. Mu by’ukuri nashakaga kuririmba buri ndirimbo nari nabateguriye. Murakoze kunyumva no ku rukundo rwanyu rw’ibihe byose. Kigali Arena nzagaruka. Kigali izahora ari iwacu haryoshye.”

Muri icyo gitaramo yaririmbye indirimbo ze eshatu, zirimo ‘Sibyo’, ‘Everything’ ye na Uncle Austin na ‘Ntawamusimbura’ n’agace gato k’iyo yise ‘Slowly’ arangije avangamo izindi ziganjemo iziri mu njyana ya Reggae nka ‘No Woman no cry’ , ‘Red Wine’ za Bob Marley n’izindi nke hashize iminota itageze kuri 20 ahita avanwa ku rubyiniro mu gihe yari yagenewe kuririmba igihe kigera ku isaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa