skol
startimes

Meddy yarangije igihano cye arafungurwa atanga n’amande

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 25 October 2019 Yasuwe: 2226

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert [Meddy] wari umaze iminsi itanu afungiwe gutwara imodoka yanyweye ibisindisha, yarekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yakirwa n’abamufasha kureberera inyungu ze mu by’umuziki.


Uyu muhanzi w’icyamamare mu Rwanda no mu mahanga yatawe muri yombi ku wa 21 Ukwakira ahagana saa munani z’ijoro atwaye imodoka yanyoye inzoga.

Abanyamakuru bari kuri sitasiyo ya Polisi Remera aho uyu muhanzi yari afungiye bavuga ko bitari byoroshye gufata amashusho uyu muhanzi asohoka aho yari afungiye.

Meddy yafunguwe ahagana saa yine n’iminota 35′, yahise yinjra mu modoka y’umukara yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser, yari yegerejwe umuryango w’aho yari afungiye ku buryo nta muntu wari gupfa kumubona.

Amategeko ateganya ko umuntu wese ufashwe atwaye imodoka yanyoye ibisindisha, afungwa iminsi itanu, akanatanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 150 Frw.

Mu ntangiriro za Nzeri 2019 yitabiriye igitaramo cyiswe Kwita Izina Concert yahuriyemo na Ne-Yo. Tariki 9 Ukwakira yari umwe mu bataramiye muri Youth Connekt Concert hamwe na Patoranking.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble natacha

    Imana ishimwe kuba yagarutse ngewe ndamwikundira

    October 2019

Inzindi nkuru

ShaddyBoo na Sunny nibo bakobwa babuza amahwemo Kanyombya[AMAFOTO]

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi Kayitankore Ndjoli bakunze kwita...
29 September 2020 Yasuwe: 1743 0

Diamond yakuyeho amazimwe y’urukundo rwe na Mimi Mars bagaragara bari mu...

Nyuma y’amakuru yahwihwisaga iby’urukundo rwa Diamond n’umuhanzikazi Mimi Mars...
29 September 2020 Yasuwe: 2545 0

Zari n’abana be barimo n’abo yabyaranye na Diamond bagaragaye mu birori...

Zarinah Hassan, umugore wo mugihugu cya Uganda wamamaye nka Zari, yizihije...
28 September 2020 Yasuwe: 3676 1

Amashusho y’umuhanzi nyarwanda yifashe ari guhohotera umwana we akomeje...

Amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umuhanzi...
28 September 2020 Yasuwe: 2997 1

Uwakoze indirimbo yakunzwe cyane ’Jerusalema’ yaguze imodoka idasanzwe

Kgaogelo Moagi, uzwi cyane nka Producer Master KG ni mucuranzi wo muri...
28 September 2020 Yasuwe: 3051 0

Diane Wabenze Platini yamweretse ko akimuzirikana[AMAFOTO]

Ingabire Diane wahoze akundana n’umuhanzi Platini Nemeye yamweretse ko...
27 September 2020 Yasuwe: 4841 1