skol
fortebet

Meddy yasabye imbabazi abafana be ku bw’amashusho y’indirimbo ye yatinze gushyira hanze

Yanditswe: Friday 14, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Ngabo Medard wamenyekanye nka Meddy mu ruhando rwa muzika, yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise “All Night” igizwe n’iminota itatu n’amasegonda 41’.

Sponsored Ad

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram uyu muhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , yasabye abakunzi be imbabazi yahise anasaba abakunzi be imbabazi zo kuba yaratinze kubaha amashusho yiyi ndirimbo.

All Night ni indirimbo y’urukundo iri mururimi rw’icyongereza cyane uretse mu gice cya nyuma avangamo intereruro y’ikinyarwanda.

Mu buryo bw’amajwi(audio)iyi ndirimbo yakozwe na Lick Lick ari nawe watunganyije amashusho yayo, mu buryo bw’amajwi yasohotse tariki 30 Mata 2019.Iyi ndirimbo ya Meddy ayiririmba yishyize mu mwanya w’umuhungu urimo kubwira umukunzi we ko adashaka ko amusiga, ahubwo ashaka ko bagumana ijoro ryose [All Night], aba kandi arimo anamwumvisha uburyo amukunda.

Meddy amenyesha abakunzi be ko amashusho y’iyi ndirimbo ye bari bategereje yasohotse mu magambo y’icyongereza avanze n’ikinyarwanda yanditse agira ati

“Bwa nyuma na nyuma amashusho y’indirimbo ‘All Night’ yasohotse, nukuri ndabasaba imbabazi kuba naratumye mutegereza igihe kingana gutya, rimwe na rimwe ntabwo ku ruhande rwacu biba bitworoheye mutubabarire kubatindira ntabwo biba byoroshye.”

Ally Night ije ikurikira Adi Top nayo yakunzwe na bantu benshi cyane dore ko imaze kurebwa na bantu hafi miliyoni 3 kuri YouTube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa