skol
fortebet

Meddy yashimishijwe n’abanya-Tanzania mu gitaramo cya Wasafi Festival

Yanditswe: Sunday 10, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert [Meddy], umuririmbyi umaze kubaka ibigwi mu mu muziki w’u Rwanda no hanze y’iki gihugu mu ijoro ryakeye kuwa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2019 yataramiye imbaga y’abakunzi b’umuziki muri Tanzania nu gitaramo cya Wasafi Festival cyari amazina y’abahanzi bakomeye muri Afurika no kurwego rw’Isi.

Sponsored Ad

Meddy muri iki gitaramo kubera ubwinshi bw’abahazi batumiwe muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo imwe , yitwa “Slowly ” indirimbo yazamuye izina ry’uyu muhanzi ku rwego rw’Isi yaririmbaga akabona n’abamwikiriza .

Uko yateraga iyi ndirimbo niko abafana bamwerekaga ko bayizi bafatanya nawe kuyiririmba. Icyakora nyuma y’iyi ntayindi yigeze aririmba yahise ava ku rubyiniro avuga ko yanyuzwe nuko bamwakiriye.

Nyuma y’iki gitaramo Meddy yahise atangazwa mu bahanzi bane bagomba kuririmba mu kindi gitaramo cy’agashinguracumu kigomba kubera i Dar Es Salam.

Usibye Meddy uri buririmbe muri iki gitaramo kiba kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2019, haraza gutarama abandi nka Wizkid, Diamond na Tiwa Savage.

Iki gitaramo kibera ahitwa “Club Element” kukinjiramo biraba ari amashilingi ya Tanzania ibihumbi 30.

Iki gitaramo cyangwa iri serukiramuco rya muzika ritegurwa n’inzu ikomeye ifasha abahanzi ya Wasafi ( WCB ) ya Diamond Platnumz cyarimo abandi batandukanye barimo , Wiz Kid , Tiwa Savage , Mbosso , lava lava , Queen Darleen , Diamond Platnumz n’abandi benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa