skol
fortebet

Meddy yatunguranye agereranya abakobwa b’abanyarwandakazi nabo muri Tanzania abavugaho ibitandukanye n’iby’abandi babirahiraho

Yanditswe: Monday 12, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy atangaza ko yatunguwe n’ubwiza bw’abakobwa yabonye ku musenyi w’inyanja mu gihugu cya Tanzaniya n’ubwiza bw’Umurwa Mukuru wa Tanzaniya, Dar Es –Salaam.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi ari mu gihugu cya Tanzaniya bakunda kwita ‘Bongo land’ mu rwego rwo gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bakomeye bo muri iki gihugu.

Mu kiganiro na Bongo 5, Meddy yatangaje ko ari ubwa mbere ageze muri Tanzaniya kandi ko byari inzozi kuva mu bwana bwe gusa ngo yatangajwe n’ikigero cy’ubwiza yasanze mu Mujyi wa Dar Es –Salaam.

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru ku bijynaye n’uko yabonye ubwiza bw’abakobwa bo muri Tanzaniya agererenyije n’Abanyarwandakazi, yagize ati "(Amwenyura), abakobwa bose ni beza. Ni umwihariko wa Afurika y’Iburasirazuba. Nageze ku musenyi mbona abakobwa beza. Nahabonye abakobwa beza,bambaye neza, bagenda neza.”

Avuga ku bwiza bw’umujyi wa Dar Es-Salaam, Meddy yagize ati “Sinari nziko Dar Es-Salaam ari ahantu heza kuri uru rwego. Najyaga mpumva ku maradiyo, nkayumva kuri Televiziyo. Nabyiboneye,injyanja,muri rusange buri kimwe ni cyiza.”

Ngabo Medard Jobert wihaye akabyiniriro ka Meddy nk’umunyamuziki, yavukiye i Bujumbura mu Burundi, taliki ya 7 Kanama 1989. Ni umuhanzi nyarwanda umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ukora mu njyana ya R&B na Pop akaba akorera umuziki we aho yiga muri Leta ya Texas muri Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa