skol
fortebet

Menya impamvu n’igihe Samuel L. Jackson yafataga bugwate Papa wa Martin Luther King

Yanditswe: Sunday 22, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Benshi bazi Samuel L. Jackson nk’umukinnyi wa filime wamamaye muri Hollywood akaba na producer wa firime ariko mbere yuko abigira umwuga akamenyekana cyane, Jackson yari umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu warwanyaga akarengane k’ivanguramoko.

Sponsored Ad

Yinjiye cyane mu guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu gihe yari umunyeshuri mu ishuri ryahoze ari iry’abirabura rya Morehouse muri Atlanta, Jackson yatangije umuhango wo gushyingura Dr. Martin Luther King, Jr., ariko nyuma yaje gufata bugwate se wa King nyuma yumwaka umwe umuhungu we ashyinguwe. Dore impamvu:

Yavutse ku ya 21 Ukuboza 1948, avukira i Washington D.C. , Jackson yakuriye i Chattanooga, muri Tennesse, arerwa na nyirakuru mbere yuko nyina yaje kwifatanya na bo. Mu gukurira hagati y’ivanguramoko, yabaye Umwirabura w’umurakare. Muri 2005, Samuel L. Jackson yabwiye Parade ati:

Nari mfite umujinya muri njye.” Byaturutse ku gukura ukandamizwa mu muryango utandukanijwe. Iyo myaka yose yo mu bwana n’ahantu h’‘abazungu gusa’ hamwe n’abana bakunyuzeho muri bisi, basakuza bati:’ Nigger! ‘Ntacyo nashoboraga kubikoraho icyo gihe.

Ariko yinjiye muri mashuri yisumbuye mu myaka ya za 1960, yamenye ko hari icyo ashobora gukora kuri iki kibazo. Igihe yari muri College ya Morehouse mu 1966 mu gihe cy’imyigaragambyo y’uburenganzira bwa muntu, kuba yaratangiye gufata ibiyobyabwenge byatumye agira uruhare mu biri ibyo bikorwa byo kurwanya ivangura ry’amoko.

Mu myaka ibiri ubwo King, Jr. yicwaga maze umurambo we bakawujyana Atlanta kuruhukira muri Spelman College, yegeranye na Morehouse, Jackson yagiye mu muhango wo gushyingura ari umwe mu bawuyoboye kandi yanagiye i Memphis kugira ngo yitabire imyigaragambyo mu rugendo rusaba uburenganzira bungana.

Ariko umwaka umwe nyuma yo gushyingura, nk’uko ikinyamakuru The Yard kibitangaza, Samuel L. Jackson yaje kugira ibibazo muri Morehouse, nyuma yuko we nitsinda ry’abaharanira inyungu zabanyeshuri bafashe bugwate inama y’ubuyobozi y’ishuri. Basabaga ko habaho impinduka mu nteganyanyigisho z’iryo shuri, bongeraho ko bifuza Abirabura benshi ku buyobozi bw’ikigo. Kandi mu bari bagize inama y’ubutegetsi bari bafashwe bugwate harimo se wa King, Martin Luther King Sr.

Nyuma Jackson yaje gusobanura ko we n’itsinda ry’abanyeshuri basabye ubuyobozi bwa Morehouse mu 1969 ku bibazo byabo ariko, ati:

Abirabura bari hafi yabo baravuze bati: ‘Ntibishoboka, ntimushobora kwinjira hano. Ntimushobora kuvugana nabo. ‘Umuntu umwe ati, erega reka dufunge umuryango kandi tubagumishemo,’ kuko twarasomye ibijyanye no gufunga mu bindi bigo.

Se wa King, hamwe n’abandi bagize inama y’ubutegetsi ya kaminuza, bafashwe bugwate iminsi ibiri na Jackson n’itsinda rye. Ku munsi wa kabiri, se wa King yatangiye kubabara mu gatuza. Jackson yagize ati:

Ntabwo twifuzaga gukingura umuryango. Twamushyize gusa ku ntera, tumushyira hanze mu idirishya, turamwohereza.

Umunsi urangiye, Morehouse yemeye kugira icyo ikora ku bibazo byabo ariko Jackson n’itsinda rye nyuma birukanwa kubera ibyo bakoze. Jackson yahise yinjira mu bayobozi bakomeye b’Abirabura barimo Stokely Carmichael bari bagize umutwe wa Black Power. Jackson yabwiye Parade ati:

Twaguraga imbunda, twitegura urugamba. Mu buryo butunguranye, numvise mfite ijwi. Nari umuntu. Nshobora kugira icyo mpindura.

Ariko rero, umusi umwe, mama yaraje ahita anshyira mu ndege yerekeza i LA., ambwira ati ‘ntuzasubire Atlanta.’ FBI yari yagiye mu rugo iramubwira ngo ndamutse ntabikoze. ‘ ntavuye muri Atlanta, birashoboka cyane ko naba napfuye mu mwaka. Yagize ubwoba.

Muri LA, Jackson yakoze mu bijyanye n’imibereho y’abturage imyaka ibiri, hanyuma asubira muri Morehouse kwiga ibyo gukina. Mu kwiga ibyo gukina, yahisemo ko ikinamico izaba politiki ye. Yarangije muri Morehouse College mu 1972, Jackson yatangiye umwuga we wo gukina kuri stage mbere yuko akina muri Pulp Fiction, ifatwa nk’imwe muri filime zikomeye mu bihe byose. Nyuma yaje kugaragara muri filime zihenze cyane nka Star Wars: The Phantom Menace n’izayikurikiye. Yakinnye kandi mu bice byinshi bya Marvel Cinematic Universe.

Kugira imwe mu mafilime yinjije menshi mu bakinnyi bose, Celebrity Net Worth ivuga ko Samuel L. Jackson afite agaciro k’agera kuri miliyoni 250 z’amadolari ya Amerika.

Mu kwezi gushize, uyu mukinnyi w’icyamamare yavuzwe cyane mu kuba agiye gukina filime y’uruhererekane nshya yitwa ‘Enslaved’, igamije kwerekana ingaruka mpuzamahanga z’ubucuruzi bw’abacakara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa