skol
fortebet

Menya Ukuri ku bivugwa ko Abakobwa bazakora Umwiherero wa Miss Rwanda 2020 bazajya bataha iwabo

Yanditswe: Tuesday 21, Jan 2020

Sponsored Ad

Nyuma y’aho ijonjora ryibanze mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda risorejwe i Kigali habonetse Abakobwa 54 baturutse mu ntara zose n’Umujyi wa Kigali, hacicikanye amakuru avuga ko nyuma yo guhitamo abazajya mu mwiherero, bazajya bawukora bataha iwabo aho kuba hamwe muri hotel nkuko byari bisanzwe.

Sponsored Ad

Aya makuru yavugaga ko Abakobwa bazakora Umwiherero w’ibyumweru 3 aho kuba 2 nkuko byari bisanzwe, Icyumweru cya mbere ngo Abakobwa bazawukora bataha iwabo,hanyuma nyuma y’icyumweru bakabona guhurizwa hamwe mu mwiherero nyirizina.

Tukimara kumenya ibyaya makuru UMUYANGO na DC TV RWANDA twabajije Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda,Bwana Ishimwe Dieudonne atubwira ko abantu bari kubyitiranya nyamara atariko bimeze.

At "Amajonjora yo gutoranya abakobwa bazajya mu mwiherero azaba taliki 1 Gashyantare 2020, hanyuma taliki 2 Gashyantare bazaba bari gutegura ibintu bidasaba ko bajya baba hamwe kugeza taliki ya 9 Gashyantare ubwo abatoranyijwe bazajya mu mwiherero (Boot Camp)."


Ishimwe Dieudonne Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup

Yakomeje avuga ko hongeweho Icyumweru kugirango Abakobwa bazagikoreshe bitegura neza kujya mu mwiherero nyirizina.

Ati"Kiriya cyumweru cyongeweho, ni ukugirango umukobwa azagikoreshe yitegura utuntu tumwe na tumwe, nko kuba yakora Ubushakashatsi (research) Amahugurwa yandi, gutyo gutyo."

Kuri uyu wa Gatandatu habaye ionjora ryanyuma ryibanze ryo gushaka Abakobwa bagombaga guhagararira umujyi wa Kigali, ryasize abakobwa barimo Ishimwe Naomi wamamaye ku mbuga nkoranyambaga babonye amahirwe yo gukomeza.

VIDEO:IKIGANIRO NA BURI MUKOBWA WESE WAKOMEJE MURI MISS RWANDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa